00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’ababanye na Mukeshabatware uheruka kwitaba Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Agahinda n’ishavu byari byose mu gusezera Mukeshabatware Dismas uheruka kwitaba Imana azize uburwayi ndetse benshi bagaragaje ko azibukirwaho byinshi yakoze mu gihe yari agifite ubuzima.

Ni mu muhango wo gusezera uyu musaza wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga mu rugo iwe ku Gisozi ahari hateraniye abantu bake barimo bamwe mu bo basenganaga n’abandi bakinanye amakinamico.

Mu buhamya bwinshi bwatanzwe, benshi bagaragaje ko Mukeshabatware yari umuntu ugira umutima wo gufasha, agakunda Imana n’abantu kandi akitanga cyane mu byo akora.

Pasiteri Hirali wabanye nawe cyane, yavuze ku rugendo rwo gukizwa rwe anakomoza ku kuba we n’umugore we baraviriye mu mubiri ku itariki imwe.

Ati “Nk’umuntu wamusuye atarakizwa. Bari batuye ku Muhima hariya imbere y’ibagiro. Dusengerayo. Twamenyanye bivuye kuri madamu nawe witabye Imana kuri 30 Ugushyingo 2007. Iyo tariki ni imwe bagiye bitabiraho Imana byatumye njya musura, ariko byasabaga kwitonda iyo hazagamo ijambo ry’Imana.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo akizwe byafashe igihe kinini cyane ko yari umuntu utarapfaga kwemera ikintu, ahubwo buri cyose yabanzaga kukibazaho ibibazo byinshi.

Ati “Kumuganiriza byasabaga ubwenge bwinshi. Akantu kose akabaza. Byansabaga urugendo rurerure. Nyuma twaje guhuza tukajya tuganira ijambo ry’Imana.”

“Naje kwiyiriza iminsi itatu musengera, nsengera madamu waje kwitaba Imana ndetse no gusengera itorero. Numvise ijwi rimbwira ko azabona ijuru. Hari umwana witwa Lambert yari arwaye ahiga umuhigo ko nakira azakorera Imana, abonye bibaye ahita ayiyegurira.”

Nsanzurwimo Anastase wasenganye na Mukeshabatware yavuze ko yabatijwe ku wa 19 Ukuboza mu 1998, mu myaka 23 yamaze akijijwe akagaragaza urukundo mu murimo w’Imana no mu bantu.

Ati “Amaze gukizwa yashyigikiye agakiza. Yakundaga gusenga n’amateraniro cyane cyane aya nibature adashoborwa na benshi. Byamuviriyemo umusaruro kuko yagize iherezo ryiza. Icya kabiri ni ukugaragariza Imana urukundo. Yari afite indangagaciro yo gukunda abantu bose. Akabakunda, akabashyigikira […] yagize iherezo ryiza.”

Umukobwa wa Mukeshabatware witwa Bonne Marie Ntakwasa yavuze ko se yagiraga umuhate cyane mu kazi ndetse bigatuma agenda ahabwa amashimwe atandukanye kubera ubwitange bwe.

Yavuze ko ibyo se asize ari indorerwamo we n’abandi benshi bazajya bamureberamo.

Ati “Ibikorwa yakoze n’indorerwamo twese twamureberaho. Yari umukirisito ukunda umurimo w’Imana akanakunda kuririmba cyane no gucuranga ndetse n’ubwo nta korali yabayemo yagiye atera inkunga abaririmbyi benshi.”

“We n’umufasha we baranzwe no gukunda Imana no kwitangira umurimo w’Imana. Yarangwaga no kutagira uburyarya ndetse n’urukundo rwinshi. Tuzamwibukira ku gukunda imfubyi n’abapfakazi agafasha abatishoboye abarihira amashuri ndetse akanabishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Perezida wa Korali Rehoboth yagiye aba hafi yavuze ko ashima Imana ko uyu musaza yamuhaye iherezo ryiza.

Murizaboro Marie Antoinette bakoranye akina ikinamico yavuze ko bigoye kubona icyo yavuga kuri Mukeshabatware kubera ibigwi bye gusa yemeza ko abo bakoranye yababereye inkingi ikomeye.

Ati “Twe ababanye nawe tugatangirana nawe mu Indamutsa no muri Musekeweya yatubereye inkingi ikomeye, tuzajya tumwibukira kuri byinshi.”

“Yari afite urukundo mu murimo no kuri twebwe. Ikintu tuzahora tumwibukiraho ni ukwitanga. Yabaga anafite intege nke ntabigaragaze. Ndahamya ko mu ijuru bamwakiriye.”

Mukeshabatware yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal.

Uyu mugabo wari mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rutaganira muri ‘Musekeweya’ n’andi mazina mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Mukeshabatware asize abana barindwi mu icyenda yari yaribarutse
Mukeshabatware yasezeweho bwa nyuma
Abo basenganye bavuze ko yari umuntu ukunda Imana n'abantu
Benshi baciye amarenga y'uko Imana yari yaberetse ko igiye gucyura umugeni wayo
Mukeshabatware yasezeweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021
Umukobwa wa Mukeshabatware witwa Bonne Marie Ntakwasa yavuze ku mateka ya se nawe akomoza ku kuba yari umuntu w'inyangamugayo
Uyu muhango witabiriwe n'abantu bake mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Amafoto: Emmy Nsengiyumva


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .