00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubu nibwo twaza! Imihigo ya Davis D na Kevin Kade nyuma yo gufungurwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Imihigo ni yose kuri Davis D na Kevin Kade bafunguwe by’agateganyo nyuma y’ukwezi kubura iminsi mike bari mu maboko y’ubutabera, bashinjwaga gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Ikishaka David benshi nka Davis D na Ngabo Richard benshi nka Kevin Kade bafungurwa, aba bahanzi bararikiye abakunzi babo ibikorwa binyuranye.

Babiganirije IGIHE nyuma yo gufungurwa, Davis D yavuze ko ikintu agiye gukora ari ukuruhuka, hanyuma akaboneraho umwanya wo kumenyekanisha indirimbo ye yafunzwe agishyira hanze.

Ati “Urabona nafunzwe ntaramamaza indirimbo yanjye, hari n’abo numvaga bavuga ko kuba mfunze ari ugushaka kuyimenyekanisha gusa sibyo. Ubu nabonetse ngiye kubyitaho, hanyuma ariko mfite ibindi bihangano ngomba gukora muri studio.”

Usibye Davis D, Kevin Kade we yavuze ko nyuma yo kuruhuka, vuba cyane azahita asohora indirimbo n’ubundi yatawe muri yombi yitegura gusohora.

Ati “Mbere y’uko bamfata hari indirimbo nari nakoze, naranayifatiye amashusho ku buryo icyari gisigaye ari ukuyisohora, njye na manager tugiye kwicara ku meza turebe igihe nyacyo cyo kuyisohorera.”

Aba basore bavuga ko igihe bamaze bafunze kitabapfiririye ubusa ahubwo cyabahaye umwanya wo kwitekerezaho no kubasha gushyira ibintu ku murongo.

Bati “Ntabwo wava hano ngo ujye mu mikino, ubu nibwo twaza kandi abakunzi bacu bazabona ibikorwa!”

Ikindi aba bahanzi bagarutseho, ni ugushimira imiryango yabo, abakunzi babo, ndetse na buri wese wababaye hafi muri ibi bihe bitoroshye bari bamazemo iminsi.

Urukiko rwategetse ko David D, Kevin Kade na Habimana bari bafunganywe barekurwa
Davis D akirekurwa muri gereza yahuye n'umubyeyi we barahoberana
Kevin Kade ahobera nyina wari wagiye kumwakira kuri Polisi
Kevin Kade ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya yafunzwe amaze gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .