Tumukunde wamamaye mu mashusho y’indirimbo agiye kurongorwa n’umuyobozi mu bafana ba Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2018 saa 10:12
Yasuwe :
1 0

Tumukunde Gisèle, umukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Rwanda agiye kurushinga na Nshimiyimana Emmanuel bita Matic uri mu bayobozi ba rimwe mu matsinda y’abafana akomeye muri Rayon Sports.

Inkuru y’ubukwe bw’aba bombi imenyekanye nyuma y’igihe bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakoresha zirimo Instagram. Mu gushimangira iby’ubukwe bwabo, umusore yashyize hanze itariki bazarushingiraho.

Ifoto y’aba bombi ishimangira ubukwe bwabo ku itariki 28 Nyakanga 2018, yari iherekejwe n’ubundi butumwa bwa Matic, agira ati “Ntabwo uzamenya icyo ushoboye kugeza ubwo ufashe intambwe ya mbere ukagishyira mu bikorwa… Gisele ndakugunda.”

Mu minsi ishize humvikanye inkuru z’uko aba bombi bagiye kurushinga bamaze igihe babana mu nzu imwe ndetse bikavugwa ko ubukwe bwihutishijwe kubera bitegura kwibaruka imfura.

Matic ugiye kurushinga n’uyu mukobwa asanzwe ari Umunyamabanga wa Gikundiro Forever, itsinda rihatse andi y’abafana ba Rayon Sports anahagararira muri Komite ifata ibyemezo muri iyo kipe.

Tumukunde ugiye kurongorwa asanzwe ari umwe mu bakobwa baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho yigaruriye umubare munini w’abakurikira ubuzima bwe umunsi ku wundi mu mafoto.

Batanze integuza y'ubukwe bwabo

Uyu mukobwa uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, amaze kwigwizaho ibihumbi birenga 50 bamukurikira kuri Instagram umunsi ku wundi, mu butumwa bushyirwa ku mafoto ye higaragaza cyane ubwemeza ko atera abasore benshi kumwiyumvamo.

Yamenyekanye cyane biturutse ku kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Azwi mu yitwa “Uramutse Wemeye” ya Tom Close, “Mama” ya Urban Boyz, “Indahiro” ya Mico the Best, “Ntunkangure” ya Umutare Gaby, “Owooma” ya Charly na Nina.

Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y'igihe bakundana
Matic ni Umunyamabanga muri Gikundiro Forever ihatse amatsina y'abafana muri Rayon Sports
Mu butumwa bushyirwa ku mafoto ye higaragaza cyane ubwemeza ko atera abasore benshi kumwiyumvamo
Tumukunde Gisele ari mu bakobwa batigisa internet mu Rwanda
Urukundo na Gisele na Matic ruzwi n'inshuti zabo
Uyu mukobwa azwi mu mashusho y'indirimbo nyinshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza