00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuma Basa yahawe igihembo nk’uwahanze agashya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Tumaine Basaninyenzi uzwi nka “Tuma Basa”, yahawe igihembo na sosiyete ya Black Music Action Coalition mu bihembo yise Music in Action Awards Gala.

Music in Action Awards Gala ni ibihembo bitangwa hagamije gushimira abantu batandukanye bakoze ibintu by’indashyikirwa mu muziki, amategeko, mu guharanira uburenganzi bwa muntu, ba rwiyemezamirimo n’abandi. Ibi bihembo byatanzwe hakurikijwe uko aba bantu bitwaye umwaka ushize n’impinduka bazanye muri sosiyete no mu ruganda rwa muzika.

Mu bahembwe kuri iyi nshuro harimo Ethiopia Habtemariam na Tuma Basa bahawe igihembo cya Clarence Avant Trailblazer Award.

Iki gihembo gihabwa abantu bakoze udushya bagahanga ibintu bitari bisanzwe bihari. Ishami rya Youtube Music , Tuma Basa anabarizwamo ryo ryegukanye igihembo cya Berry Gordy Social Impact Award.

Yagize ati “Ibyo dukora byose ni iby’ejo hazaza; ntabwo ari ibyacu gusa ahubwo n’in’ibyisekuru bitazwi.’’

Abandi bahembwe harimo The Weeknd na H.E.R bahawe icya Quincy Jones Humanitarian Award gihabwa abakoze ibikorwa by’ubugiraneza n’abandi.

Tuma Basa wahawe iki gihembo yakoze muri Spotify, Revolt TV ya P Diddy, BET na MTV, kuri ubu abarizwa muri YouTube, aho yatangiye mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music & Culture’.

Uyu mugabo ari mu batangije icyiciro cya Youtube kizwi nka Black Music & Culture ndetse mu mwaka ushize yagize uruhare mu itangizwa rya YouTube Black Voices grant.

Iki gikorwa kigamije gufasha abahanzi nyafurika gukuza impano zabo binyuze mu bufasha butangwa na Youtube. Ibi bikaba biri no mu byatumye ahabwa iki gihembo.

Tuma Basa na bagenzi be bari bitabiriye ibi birori
Tuma Basa ni umwe mu banyarwanda bakoze mu bigo byiganjemo ibicuruza umuziki bikomeye ku isi
Tuma Basa ubwo yahabwaga iki gihembo
Tuma Basa ubwo yahabwaga igihembo
Tuma Basa afata ifoto n'abarimo The Weeknd
Akanyamuneza kari kose kuri Tuma Basa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .