Trump yafunguje umukecuru Kim Kardashian yasabiye imbabazi amaze imyaka 22 muri gereza

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Kamena 2018 saa 03:54
Yasuwe :
1 0

Umukecuru wari umaze imyaka irenga 20 afungiwe gucuruza ibiyobyabwenge yahawe imbabazi na Perezida Trump nyuma yo kugirana ibiganiro na Kim Kardashian wamusabiye gufungurwa akanasaba ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza.

Alice Marie Johnson w’imyaka 63 yakatiwe igifungo cya burundu mu 1997 azira gufatirwa mu gatsiko k’abandi 15 bashinjwa gukora amafaranga y’amahimbano bakanacuruza ibiyobyabwenge muri Leta ya Tennesse.

Kim Kardashian yageze ku muhigo yari yarihaye wo gufunguza uwo mukecuru warekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Kamena 2018, ahawe imbabazi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

White House yavuze ko byakozwe hashingiwe ku kuba Johnson yari umugororwa w’icyitegererezo mu bandi ndetse akaba yarakoze ibishoboka byose ngo abashe kwivugurura mu gihe yari amaze afungiwe muri Aliceville Correctional Facility muri Leta ya Alabama.

CNN yavuze ko uyu mukecuru agisohoka muri gereza yabwiye abanyamakuru bari bamushagaye ati “Ndiyumva nk’aho ubuzima bwanjye butangiye bundi bushya.”

Yakomeje avuga ko atari azi byinshi kuri Kim Kardashian mbere y’uko yinjira mu rugamba rwo kumufunguza ariko nyuma ngo bagiye bubaka ubumwe budasanzwe. Yavuze ko uyu mugore w’icyamamare muri Amerika ari we wamumenyesheje ko yahawe imbabazi binyuze ku banyamategeko be.

Ati “Nahise ntangira gusakuza cyane ari ko ndira nasimbuka. Nahise mba nkutaye ubwenge muri ako kanya.”

Yongeyeho ati “Ndashaka kubwira Kim, marayika wanjye, ko utigeze untererana. Ntiwacitse intege mu rugamba rwawe. Wabaye umunyamurava none bigize ingaruka z’agatangaza kuri njye n’umuryango wanjye kuri uyu munsi.”

Yakomeje ashimira Perezida Trump wemeye kumuha imbabazi agafungurwa amwizeza ko agiye kuba umuntu w’impinduka, ati “Ngiye gutuma wishimira kuba umpaye aya mahirwe ya kabiri mu buzima. Kandi ntabwo nzatenguha umuryango w’Abanyamerika cyangwa Isi yangiriye icyizere cyinshi.”

Umukobwa we witwa Catina Johnson yavuze ko yari atwite inda y’amezi arindwi ubwo nyina yatabwaga muri yombi no ubu akaba afite ibyishimo bisendereye kubera ko agiye kumwereka umwuzukuru uzavuka mu mezi abiri ari imbere atari muri gereza.

TMZ yatangaje ko nyuma y’ifungurwa rya Johnson ifite amakuru yizewe ko itsinda rya Kim Kardashian riri gutegura uburyo yazasura uwo mukecuru n’umuryango we bongeye guhura bitarenze muri iki cyumweru.

Kim Kardashian wagize uruhare rukomeye mu ifungurwa ry’uyu mukecuru avuga ko ari itangiriro ry’ibikorwa yiyemeje byo kuvuganira abantu bafunzwe mu buryo nk’ubwe kugira ngo bahabwe imbabazi.

Alice Johnson wari umaze igihe kinini afunzwe yijije Trump ko azaba umuntu w'impinduka

Yagiranye inama idasanzwe na Perezida Trump muri White House bose bemeza ko ibiganiro byayo byagenze neza ari nabwo hatangiye gusuzumwa imbabazi uyu munyamideli yasabiraga Alice Marie Johnson.

Kardashian mbere yo guhura na Trump, yabanje kunga ubumwe n’umukobwa we witwa Ivanka ndetse n’umugabo we Jared Kushner usanzwe ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Uguhura kwa Trump na Kardashian byabaye nk’ibitungurana kuko mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2016, uyu mugore yari yagaragaje ko ashyigikiye Hillary Clinton, bitandukanye n’uko byari bimeze ku mugabo we Kanye West.

Kim Kardashian yahigiye kuzafunguza abantu benshi bafunzwe mu buryo nk'ubw'uyu mukecuru
Kim Kardashian yashimwe n'umukecuru gukurikirana urubanza rwe ngo afungurwe
Trump yafunguye umukecuru wari umaze igihe kirekire muri gereza nyuma yo kubisabwa na Kardashian

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza