00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tristan Thompson yongeye kuvugwa mu nkuru zo guca inyuma Khloé Kardashian

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Tristan Thompson uzwi mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Boston Celtics, yongeye kuvugwa mu nkuru zo guca inyuma umukunzi we Khloé Kardashian uvuka mu muryango wa Kim Kardashian.

Inkuru zo guca inyuma kwa Tristan Thompson zatangajwe n’umukobwa w’umunyamideli witwa Sydney Chase watangarije No Jumper podcast, ko yaryamanye n’uyu mugabo, yemeza ko babikoze muri Mutarama uyu mwaka.

Ati “Yambwiye ko nta mukunzi afite. Ndavuga nti ni byiza. Turavugana, turasangira kenshi, dukora buri kimwe. Naramubajije nti koko nta mukunzi ufite arambwira ati yego. Byarabaye, nyuma nza kumenya ko yambeshye ndamureka.”

Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugabo avuzwe mu nkuru zo guca inyuma umukunzi we kuko mu 2018 nabwo yaryamanye n’umunyamideli Lani Blair mu minsi mike yabanzirizaga iyo umukunzi we yendaga kwibarukamo umukobwa bafitanye witwa True Thompson.

Mu 2019 nabwo hacicikanye amakuru avuga ko yagiranye ibihe byiza n’umunyamideli Jordyn Woods, usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya murumuna w’umukunzi we Kylie Jenner.

Nyuma y’ibi byose Tristan Thompson na Khloé Kardashian bongeye kunga ubumwe umwaka ushize ubwo babanaga mu bihe bya Guma mu Rugo ndetse bari mu mushinga wo kwifashisha undi mugore wabatwitira umwana wabo wa kabiri.

Izi nkuru zije nyuma yaho umuvandimwe wa Khloé Kardashian, Kim Kardashian yujuje impapuro yaka gatanya hagati ye na Kanye West.

Sydney Chase w'imyaka 23 yivugiye ko yaryamanye na Tristan Thompson usanzwe ari umukunzi wa Khloé Kardashian
Sydney Chase yaryamanye Tristan mu ntangiro z'uyu mwaka
Tristan Thompson yatangiye gukundana na Khloé Kardashian mu 2016. Kardashian afite imyaka 36 ndetse umukunzi we afite 30
Tristan Thompson yongeye kuvugwa mu nkuru zo guca inyuma Khloé Kardashian
Tristan Thompson yavuzweho guca inyuma umukunzi we
Urukundo rwa Tristan Thompson na Khloé Kardashian ruhora mu bibazo byiganjemo ibyo gucana inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .