Trisha Noble wakinnye muri ‘Star Wars’ yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Gashyantare 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Trisha Noble, wagaragaye mu bice bibiri bya filime “Star Wars” yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.

Daily Mail yatangaje ko yishwe n’uburwayi bwa Mesothelioma. Yitabye Imana ku wa 23 Mutarama 2021 mbere ho gato ngo yizihize imyaka 77, ariko iby’urupfu rwe ntabwo byahise bimenyekana.

Trisha Noble ukomoka muri Australia yagaragaye mu bice bya ‘Star Wars’ birimo icyagiye hanze mu 2002 cyiswe “Star Wars: Episode II Attack of the Clones” n’icyo mu 2005 cyiswe “Star Wars: Episode III Revenge of the Sith.”

Yakinaga mu mazina ya Jobal Naberrie ari umubyeyi wa Natalie Portman wakinnye yitwa Padmé Amidala.

Amazina asanzwe ya Trisha Noble ni Patricia Ann Ruth Noble. Yavutse ku wa 3 Gashyantare 1944. Uretse kuba umukinnyi wa filime yari n’umuririmbyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .