Transpoesis yahinduye imibereho y’abasizi bo mu nkambi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Gicurasi uyu mwaka umuryango udaharanira inyungu wa Transpoesis, watangiye umushinga wo kuzenguruka mu nkambi zitandukanye ushakisha abanyempano bakomeye mu mivugo, none ubu benshi mu bagiye batsinda bafite ishimwe rikomeye cyane.

Uyu mushinga wasize hagaragaye impano nyinshi kuko banyuze mu nkambi ya Nyabiheke, Gihembe, Mahama n’ahandi.

Mu mpera z’icyumweru gishize abanyempano batandukanye baturutse muri izi nkambi bahuriye mu muvugo bise ‘Ndi Impunzi Ariko…’ bawuvuga mu iserukiramuco ryamaze iminsi itatu rya Ubumuntu Arts Festival uba no mu yishimiwe cyane.

Nyuma y’iri serukiramuco abaganiriye na IGIHE bishimiye uburyo impano yabo imaze gukura naho bamaze kugera, bagaragaza ishimwe rikomeye mu guhindura imyumvire ya bamwe badafata impunzi nk’abandi bantu.

Bahati Innocent uri mu banyempano bazamuwe na Transpoesis yavuze ko “ubusizi ni uburyo bwo koza umutima no guhuza abantu bakaba inshuti, impamvu twagiye mu nkambi ni ukugira ngo dutume abantu b’impunzi nabo biyumve mu muryango nyarwanda. Tumaze igihe twigisha ubusizi no kwigurana abandi.”

Masisi Janvier waturutse mu nkambi ya Nyabiheke we muri uyu muvugo yavugaga ko hari abamurebera mu isura y’udafite ibyiringiro, nk’umuntu udafite ubumuntu wavukiye guhora abunza akarago nyamara akwiye kwitabwaho nk’abandi.

We yavuze ko ari kuri we ari ubutumwa bwiza bwafasha umuntu wafataga impunzi ukundi agahindura imyumvire.

Uyu musore yemeza ko nyuma yo kujya muri Transpoesis hari byinshi byahindutse akagenda yitabira ibikorwa bitandukanye byo kuvuga imivugo ikindi akaba yararuhutse kuko yabonye aho yinigurira ahanura rubanda.

Umwana w’imyaka 16 witwa Umwiza Jeannette wo mu nkambi ya Nyabiheke nawe yavuze ko kuvuga imivugo biri mu mpano yakuranye kuko yumvaga ari ahantu azajya asohorera amarangamutima ye.

Avuga ko yakuze atekereza ko abantu babayeho nk’uko impunzi zibaho ariko uko yagiye akandika ubusizi agashakashaka amateka ajyanye n’ubuzima bw’abantu batandukanye.

Uyu mwana yishimira urwego amaze kugeraho kuko kuva kera yahoranye indoto zo kuvuga imivugo akaza kugira amahirwe yo gutsinda mu marushanwa ya Transpoesis.

Ati “Ku ijanisha inzozi zanjye ndi kuzigeraho ku buryo ubu navuga ngeze kuri 60%.”

Elizabeth Kampire Dinnah we ati “Ni ibintu byiza cyane, tuvuga amarangamutima yacu, twavugaga ubuzima bwa buri munsi tubamo. Gusohora amarangamutima yacu ni ibintu byadufashije.”

Uyu mukobwa yavuze ku buzima bushaririye yanyuzemo burimo uko ababyeyi be batandukanye nyina akahukana ndetse n’umuvandimwe we akarohama, ko biri mu bigize ubuzima bwe adateze kwibagirwa.

Iyo asobanura ahahise he avuga ko bari bafite se mubi w’umunebwe wabaswe n’inzoga, nyina aza gufata icyemezo cyo kwahukana bageze mu nzira umwana umwe mu bavukanaga na Kampire ararohama nyina aza gufata n’icyemezo cyo kwiyahura ariko aza kwisubiraho.

Avuga we n’umuryango we babayeho mu buzima bubi gusa bagobotswe n’umugiraneza wabahaye amafaranga ibihumbi 20 Frw byabafashije mu buzima bwo kwirwanaho n’ubwo bitari byoroshye.

Umuryango wa TransPoesis washinzwe n’abantu babiri; Kayitare Mustapha na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi, uterwa inkunga na Swiss Cooperation, Goethe Institute na Africa International Committee.

Aba basore n'inkumi bafite umuvugo uvuga ngo ndi 'Impunzi Ariko...'
Abasizi bafite ishimwe rikomeye nyuma yo kugera muri Transpoesis
Bahati Innocent uri mu bagize Transpoesis avuga ko bari gutanga umusanzu mu busizi wo kuvana ubwigunge mu mpunzi
Bari bambaye impuzankano yakozwe na Daddy de Maximo
Bashaka kuvana imyumvire mu bagiha akato impunzi
Umwiza Jeannette w'imyaka 16 avuga ko Transpoesis imaze kumufasha mu guhindura byinshi

Amafoto: Mbonigaba Christophe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza