Tonzi yashyize hanze indirimbo yakoze kubera gutangarira Imana (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Uragorora’.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na David naho mu mashusho itunganywa na Julien BMjizzo.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yayikoze nyuma yo kwitegereza imirimo y’Imana bikamurenga agatangara cyane aza kubona ko byanga bikunze, Imana hari ukuntu igorora ibyari byananiye abana b’abantu.

Ati “Nyihimba nari natangariye Imana mbona ukuntu hari ibintu mbona bitazakunda ariko bikarangira Imana hari uko ibigenje. Nabonye iyo Imana yinjiye mu buzima bw’umuntu biba bishya. Ikindi ni indirimbo yo kubwira umuntu wiciraho urubanza kubera yasayishije, ko Imana yakongera ikamugira icyaremye gishya.”

Tonzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Isoko’ yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye ndetse na ‘Dereva’.

Tonzi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana umaze gushinga imizi haba mu Rwanda ndetse no bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ka PGGSS yari ahuriyemo na Lion Imanzi na Aimable Twahirwa.

Yamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana cyane mu yitwa ‘Humura’ yakunzwe mu buryo buhambaye.

Tonzi yashyize hanze indirimbo yakoze kubera gutangarira Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza