00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tiwa Savage yasabwe amafaranga ngo hadashyirwa hanze amashusho ye asambana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Nigeria no ku mugabane wa Afurika muri rusange Tiwa Savage, kuri ubu ahangayikishijwe n’umuntu ataramenya uri kumutera ubwoba amusaba amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ari gusambana n’umukunzi we.

Ibi uyu muhanzikazi uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabihishuye mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru Angie Martinez.

Yagize ati “Ejo nari mvuye kuri radio, ndi mu modoka ntaha umujyanama wanjye anyoherereza ubutumwa bugufi ansaba kureba kuri telefone yanjye. Ndebye nasanze ari amashusho yanjye n’umukunzi wanjye.”

Tiwa Savage yavuze ko icyo yahise yihutira ari ukubaza umujyanama we ahaturutse aya mashusho, amubwira ko amaze iminota 20 ayabonye ariko ayahabwa n’umuntu atazi neza.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko umujyanama we yamubwiye ko uwohereje ayo mashusho ari gusaba amafaranga atavuzwe umubare.

Icyakora kugeza ubu Tiwa Savage yafashe icyemezo cyo kutagira amafaranga yishyura uyu muntu utaramenyekana.

Ati “Nafashe icyemezo cyo kutamwishyura kuko ndamutse mbikoze, mu mezi abiri cyangwa atatu byatinda bikaba imyaka, n’ubundi yazagaruka. Erega nta n’uwamenya, ushobora no kumwishyura akarenga agasohora ayo mashusho.”

Tiwa Savage yakangishijwe amashusho aryamanye n'umukunzi we
Tiwa Savage yavuze ko atiteguye kwishyura uyu muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .