Tidjara Kabendera yatangiye imirimo kuri radiyo yimukiyeho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize Tidjara Kabendera uzwi nk’umwe mu banyamakuru b’abagore bari bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda agasezera nyuma y’imyaka 18 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yatangiye kumvikana mu matwi y’abakunzi be binyuze kuri radiyo nshya.

Ubwo yatangiraga akazi gashya kuri radiyo yitwa Vision FM, yavugiyeho bwa mbere kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2020, Tidjara Kabendera yahishuye ko ari icyemezo yafashe ku busabe bw’abakunzi be batahwemye kumwereka urukundo.

Mu kiganiro na IGIHE, Tidjara Kabendera yavuze ko yishimiye kongera guhura n’abakunzi be bari bamaze ukwezi batazi niba azanasubira kuri radiyo ukundi.

Yagize ati “Abakunzi banjye bakunze kunyereka ko batifuza kumbura, nyuma yo kumvikana na Vision Fm nahise mfata icyemezo cyo guhaza ibyifuzo byabo! Ubu ndi gukora kuri 104.1 Fm kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa Yine kugeza saa Saba.’’

Tidjara Kabendera yatangiye kumvikana kuri radiyo ‘Vision FM’ ivugira ku 104.1 FM, aho akora ikiganiro ‘TK onair’ kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa yine za mu gitondo kugeza saa saba.

Avuga ku byo yibandaho mu kiganiro cye, Tidjara Kabendera yagize ati “Nzibanda ku biganiro bigira inama urubyiruko, binarukangurira kwitabira umurimo ariko ibijyanye n’umuziki nawo sinzabajya kure.”

Tariki 23 Ukuboza 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, cyari cyasezeye kuri uyu mugore ashimirwa umusanzu yatanze mu kazi ke.

Ikiganiro na Tidjara Kabendera umunsi we wa mbere mu kazi gashya

Tidjara Kabendera wasezeye kuri RBA yatangiye akazi gashya kuri Vision FM
Tidjara Kabendera yishimiye akazi gashya yabonye kuri Vision FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .