00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Theo Bosebabireba yigaramye kwibasira ADEPR mu ndirimbo ye nshya ‘Uri igisambo’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kamena 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Theo Bosebabireba yigaramye ibyavugwaga ko yaba yaribasiye ADEPR mu ndirimbo ye nshya yise ‘Uri igisambo’, yabaye igisohoka benshi bagahamya ko yacyuriyemo bikomeye itorero yahoze asengeramo.

Iyi ndirimbo imaze icyumweru isohotse, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Benshi bashinja Theo Bosebabireba kuba yaribasiye bikomeye ADEPR.

Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba yari yazamuye impaka, harimo aho agira ati “Isi yarampemukiye ariko nayo igeze mu marembera, Bamwe barampemukiye ariko nabo bari mu mazi abira, nimwige gukora neza gukora nabi mubireke! Nta banga rikiri mu Isi byose biri ku karubanda […]”

Abavugaga ko uyu mugabo yacyuriraga abo muri ADEPR babishingiraga ko ubwo yagiranaga ibibazo n’iri torero, bamwe mu bo bari bahanganye bagiye bahura n’ibibazo uruhuri byarizonze.

Bamwe mu bashumba bagiye bafungwa umunsi ku wundi bakurikiranyweho ibyaha birimo no gucunga nabi umutungo w’Itorero.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko nta muntu yigeze acyurira ahubwo yayikoze ashaka gutanga ubutumwa rusange.

Ati “Oya sibo, bwari ubutumwa rusange, abanyamakuru benshi twaganiriye bambwiraga nk’ibyo, ariko sibyo. Muri gushingira ku kuba narigeze kugirana ibibazo na ADEPR ariko byararangiye ubu nta kibazo dufitanye.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo yayikoze agamije ko yafasha buri wese uzayumva.

Ati “Nayikoze nshaka gukangurira abantu kwirinda guhemuka. Aho Isi igeze gukora ikintu ukagihisha ntibigishoboka, urabikora bikagutanga imbere!”

‘Uri igisambo’ ni indirimbo ya gatanu imaze kujya hanze kuri Album ya 13 ya Theo Bosebabireba. Iyi album imaze gusohokaho indirimbo nka Bihinduye isura, Isi yatuguye nabi, Vunjanguvu zagiza, Biremwe nonaha na Uri igisambo.

Theo Bosebabireba yahakanye ibyo kwibasira ADEPR mu ndirimbo ye nshya 'Uri igisambo'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .