The Rock ateganya kuza mu Rwanda kureba ingagi yamwitiriwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Mata 2018 saa 12:20
Yasuwe :
3 2

Dwayne Johnson[The Rock], umukinnyi wa filime w’umuherwe yatangaje ko umuryango wita ku ngagi, Dian Fossey Gorilla Fund wemeye ko ingagi yitwa Iyambere imwitirirwa nk’umwana we, agamije kwerekana ubushake bukenewe mu kubungabunga Ingagi nk’ibinyabuzima bitorohewe ku buryo bikenewe kwitabwaho byihariye.

Dwayne “The Rock” Johnson w’imyaka 45 aheruka kugaragara mu kiganiro The Ellen Show gikorwa na Ellen DeGeneres avuga ku mushinga wa filime nshya yitwa ‘Rampage’ yakinnyemo. Ni nabwo yavuze ko afite umuntu mushya mu muryango we ‘Ingagi yitwa Iyambere’.

Nyuma The Rock yaje kugaragaza ifoto y’iyi ngagi ku rukuta rwe rwa Instagram, yandikaho amagambo agira ati “Imfura igenda nka se…gusa afite umusatsi mwiza kandi ahumura neza kurushaho. Ni ibintu bishimishije kubereka umuhungu natangiye kurera, IYAMBERE (Ee-Yom-Beh-Reh) muri @theellenshow ndetse n’Isi yose.”

The Rock yitiriwe Iyambere abifashijwemo n’Ikigo The Dian Fossey Gorilla Fund cyita ku ngagi mu birunga. Kwitirirwa izi ngagi biba ku izina gusa nyuma yo gutanga inkunga yo gufasha mu kuzibungabunga, kuko bitaba bisobanuye ko iyo ngagi ijya kubana n’umuntu, nk’uko byagenda wiyandikishijeho nk’umwana wabuze ababyeyi be, ukamwitaho nk’uwawe.

The Rock yagaragaye muri The Ellen Show mu bikorwa byo kumenyekanisha filimi ye nshya yitwa Rampage. Muri iyo filimi, Johnson uba witwa Davis Okoye arera umwana w’ingagi wera uba ufite imyaka ibiri witwa George, nyuma y’uko ababyeyi bayo baba bishwe na ba rushimusi.

Muri iyo filimi igaragaza ibintu bitabayeho hifashishijwe ubuhanga mu gutunganya filime, iyo ngagi ivamo inyamaswa ya rutura, maze ikaza guhura n’ibinyabutabire bituma iba inyamaswa ikomeye hamwe n’izind inyamaswa z’inkazi, zigashaka kuribata Isi, Okoye ahangana no kuyisubiza mu murongo kandi iyo ngagi itishwe. Ni filimi DeGeneres yavuze ko “ishimishije” kandi “yigisha”, biteganyijwe ko izatangira kwerekanwa kuwa 20 Mata 2018.

Mu butumwa yashyize kuri instagram kandi, The Rock yavuze ko nk’umuntu usanzwe ukunda inyamaswa iyi filimi Rampage yayigiyemo byinshi kurusha uko yabitekerezaga, ku buryo uruhare yayigizemo rwamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati “Iyo wumva ko hasigayeho ingagi zo mu misozi 880 kuri uyu mubumbe…fata isegonda ubitekerezo…880 zonyine.”

Umunyamerikakazi Ellen DeGeneres na we ategerejwe mu Rwanda muri Kamena mu gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund bimaze imyaka 50 byo kwita ku ngagi.

Uwo mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Ingagi yitwa Iyambere ubu ifite imyaka 17 ikaba imwe mu ngabo zabashije gushinga umuryango wazo zikiri nto. Ivuka mu muryango wa Pablo, nyirakuru wayo akaba yaritwaga Tuck, yo yabyawe na Effie ikomokaho ingagi nyinshi.

Imwe mu ngagi bafitanye umwana yitwa Poppy ubu ifite imyaka hafi 42, ikaba ari imwe mu ngagi Dian Fossey yabonye ikiri nto akayikurikirana, ikaba iheruka gukora amateka nk’ingagi yabyaye ikuze kurusha izindi.

George atabarwa afite imyaka ibiri gusa
George yari yafunzwe n'inzego za leta ariko Davis yemererwa kuyisura
George yitegereza ingagi yakuze cyane mu ijoro rimwe
Ingagi George irakura ikavamo inyamaswa ya rutura
Davis yatunguwe n'uburyo iyi ngagi ikura bidasanzwe
George igenda igira ubunini budasanzwe
Iyambere, Ingagi The Rock yemeye ko imwitirirwa
Rampage izatangira kwerekanwa kuwa 20 Mata uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza