The Mane Music Label yatangaje abahanzi 13 bazifashishwa muri Kigali Summer Fest 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

The Mane Music Label yatangaje abahanzi 13 izifashisha muri ‘Kigali Summer Fest’ izaba mu mpera za Nyakanga 2019, yatumiyemo Sheebah Karungi wo muri Uganda n’abandi bahanzi 13 bo mu Rwanda ndetse na Dj Princess Flor uzaba aturutse i Burayi.

Iki gitaramo kizaba ku wa 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena, hatangajwe abahanzi bakomoka mu Rwanda bazafatanya na Sheebah muri iki gitaramo.

Abo harimo Riderman, Deejay Pius, Amalon, Bushali, Bruce Melodie, Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Active, Sintex na Uncle Austin.

Bad Rama uyobora The Mane yavuze ko aba bahanzi bazakorana babahisemo bagendeye ku kuba bashaka guteza imbere umuziki no guhuza abahanzi bo mu ngeri zose kandi bagafata abakuru, abakizamuka ndetse n’abarimo hagati.

Urubyiruko rwashyizwe igorora

Gisele Fanny Wibabara ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bafatanyije na The Mane Music Label kuko babonye igitekerezo cyabo ari cyiza kandi kijyanye n’ibyo bari bamaze iminsi bakora byo kwegera urubyiruko.

Ati “Twifatanyije na The Mane Music Label kuko twabonye ari igitekerezo cyiza batuzaniye ndetse kijyanye na gahunda dusanzwe turimo, niba mubikurikirana mu minsi ishize twatangije gahunda ya Iyaminiye izihirwe na Yolo’; cyane izi poromosiyo z’urubyiruko rero The Mane yaje iri mu murongo umwe natwe.”

Arongera ati “MTN ishyigikira urubyiruko muri gahunda zitandukanye iyo hajemo umuziki biba akarusho kuko tuzi ko urubyiruko rwinshi rukurikira umuziki natwe tuba tugomba kubana narwo.”

“Twe tuzaba dusoza poromosiyo ya ‘Iyaminiye izihirwe na Yolo’ izaba irangira muri Nyakanga ni ukuvuga ni nayo mpamvu kwinjira ari 3 000 Frw ku bantu bari muri Yolo abandi bakinjirira kuri 5 000 Frw ni amahirwe duhaye urubyiruko kugira ngo ruzabashe kwirebera abahanzi rukunda ku mafaranga make.”

Kigali Summer Fest ni igitaramo kizajya kiba buri mwaka kandi bikaba biteganyijwe ko kizamara igihe kinini, icy’uyu mwaka kizatangira guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa sita z’ijoro.

Hateganyijwe ikindi kiganiro n’itangazamakuru kizaba muri Nyakanga iki gitaramo cyegereje, kizaba kirimo aba bahanzi bose bazaririmbamo.

Bad Rama uyobora The Mane yavuze ko aba bahanzi bazakorana babahisemo bagendeye ku kuba bashaka guteza umuziki imbere
Abari bahagarariye MTN n'aba The Mane mu kiganiro n'itangazamakuru
Gisele Fanny Wibabara ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bafatanyije na The Mane Music Label kuko babonye igitekerezo cyabo ari cyiza kandi kijyanye n’ibyo bifuza
Dennis Rwema ureberera inyungu z'abahanzi bo muri The Mane Music Label

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza