00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Flowolf ufashwa na Davido yakoranye indirimbo na Igor Mabano

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Nigeria, The Flowolf ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Davido ‘DMW’, amaze iminsi i Kigali aho yanakoranye indirimbo na Igor Mabano.

Uyu musore ubusanzwe uririmba injyana ya Afrobeat, ari mu bagaragaza impano n’ahazaza heza mu muziki wa Nigeria aho agerageza gukora indirimbo zinakundwa abifashijwemo na Davido.

Nyuma y’urugendo rwe bwite yari amazemo iminsi mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Nzeri 2021 nibwo yakoze indirimbo yahuriyemo na Igor Mabano.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko ubwo The Flowolf yari arangije gahunda ze bwite, yifuje kugira umuhanzi wo mu Rwanda bakorana indirimbo, abaza inshuti ye OG The General (umuhungu wa Albert Rudatsimburwa).

OG The General yamwumvishije indirimbo z’abahanzi batandukanye birangira uyu muhanzi ahisemo gukorana na Igor Mabano, bahita berekeza muri KINA Music ahatangirijwe umushinga w’iyi ndirimbo.

Ni indirimbo bakoze huti huti kuko uyu muhanzi yari asigaranye amasaha make mu Rwanda. Byitezwe ko azahaguruka ataha mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeri 2021.

The Flowolf azwi mu ndirimbo nka ‘DWM’ yahuriyemo n’abandi bahanzi babana muri Label barimo na Davido uyiyobora, ‘On a Jay’ yakoranye na Mayorkun nawe ubarizwa muri DWM n’izindi zinyuranye.

The Flowolf wo muri DMW ya Davido yakoranye indirimbo na Igor Mabano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .