00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yerekeje muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

The Ben yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza muri Tanzania aho agiye gukomereza imirimo yo gukora kuri album ye nshya izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare.

Uyu muhanzi uherutse guhurira na Diamond muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari amakuru avuga ko mu byo baganiriye harimo kuba bazakorana indirimbo izajya kuri album ye nshya.

Uretse iyi ndirimbo The Ben agiye gukorana na Diamond byitezwe ko azanakorerayo izindi zinyuranye.

Amakuru y’ibanze IGIHE ifite ni uko aba-Producers nka Bob Pro na Nessim wo muri Uganda bagiye gusanga The Ben muri Tanzania bagakorana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben, yagaragaje ko yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania.

Amakuru avuga ko The Ben ari gukora kuri album ye ya gatatu ataratangaza izina ryayo, indirimbo zizaba ziyiriho 50% zikaba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo azasohora kuri album ye nshya, hari amakuru avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranye na Diamond, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.

The Ben agiye gukomereza imirimo yo gukora album ye muri Tanzania
The Ben ubwo yari ahagarutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .