00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yayamanitse muri AFRIMMA 2021, igihembo agisabira Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi The Ben washyizwe mu bahataniye ibihembo bya AFRIMMA 2021, yashimiye abamugiriye icyizere cyo kubyinjiramo avuga ko igihembo abona gikwiye guhabwa Meddy.

The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya, Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Ali Kiba wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopie.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagize ati "Ndashimira ko mwanzirikanye, ni iby’icyubahiro gusa igihembo ngihaye Meddy."

Uretse aba bahanzi bahataniye muri iki cyiciro, Butera Knowless we ahatanye mu cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ahatanye n’abarimo Nadia Mukami wo muri Kenya, Vinka wo muri Uganda, Nandy wo muri Tanzania, Tanasha Donna wo muri Kenya, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania na Nikita Kering wo muri Kenya.

Ibi bihembo All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani biri guhatanirwa n’Abanyarwanda batatu.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Ugushyingo 2021, abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.

The Ben yamanitse amaboko muri AFRIMMA 2021, igihembo agisabira Meddy
The Ben yasabiye Meddy igikombe cya AFRIMMA 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .