The Ben yaje i Kigali atanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Mata 2018 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse i Kigali kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

The Ben yageze i Kigali ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Mata 2018 ari nabwo u Rwanda n’Isi yose basoza icyumweru cyabimburiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 24.

Mu butumwa yatanze akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko mu by’ingenzi bimuzanye harimo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abayirokotse.

Yagize ati "Nje mu Rwanda kugira ngo nifatanye n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane kuri uyu munsi usoza icyumweru gitangiza iminsi ijana yo kwibuka.”

Yongeyeho ati "Ubutumwa ni ugukomeza guhumuriza abasigaye, ni ugukomeza kubaka imitima yashenguwe n’ibyo babonye, n’ibyo baciyemo. Ni ugukomeza kuba hafi abo bose bakeneye ubufasha ndetse no kwimakaza amahoro n’urukundo nk’uko duhora tubyigishwa."

Yavuze ko urugendo rwe avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarutangiriye i Nairobi nyuma akomereza i Kampala mu bindi bikorwa ari naho avuye ahita aza mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza