The Ben yagaragaje ko atewe ishema na Lague Byiringiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma yuko Lague Byiringiro atsinze igitego cy’intsinzi mu mukino wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi na Mozambique, The Ben yagaragaje ko atewe ishema n’uyu rutahizamu wamaze gushimwa na FC Zurich yo mu Busuwisi.

Amavubi yatsinze Mozambique mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 24 Werurwe 2021.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yashimiye Byiringiro Lague wahaye ibyiringiro Abanyarwanda by’uko hakiri amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

The Ben yagize ati "Ntewe ishema n’umukinnyi wavuyemo!”

Byiringiro Lague mu kiganiro na IGIHE yavuze ko amagambo ya The Ben yayabonye ndetse yayakiriye neza.

Ati “The Ben ni inshuti yanjye dusanzwe tuziranye bikomeye. Ndi umufana we kuva kera. Nishimye kuba umuntu nakuze mfana na we uyu munsi antera imbaraga mu kazi kanjye.”

Byiringiro Lague yatsinze igitego rukumbi u Rwanda rwabonye mu mukino waruhuje na Mozambique.

Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi afata umwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota atanu, akurikiwe na Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert. Iki gihugu cya nyuma kizakira Cameroun ku wa Gatanu.

Ku munsi wa nyuma wo muri iri tsinda uzakinwa ku wa 30 Werurwe, Cameroun ifite amanota 10 izakira u Rwanda mu gihe Mozambique izakira Cap-Vert.

Byiringiro Lague yatsindiye igitego imbere ya Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'ubuyobozi bw'Ikipe ye ya APR FC
Abakinnyi bagenzi be bishimiye igitego cye
Byiringiro Lague wagiye mu kibuga asimbuye ni we wahaye intsinzi Ikipe y'Igihugu Amavubi
Nyuma y'umukino, Byiringiro Lague yahawe icyubahiro nk'uwahesheje ishema u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .