00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Knowless na Meddy bari guhatanira ibihembo bya AFRIMMA2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

The Ben, Meddy na Knowless nibo bahanzi bo mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bya muzika AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bihembo All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani biri guhatanirwa n’Abanyarwanda batatu.

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agahatana n’abarimo; Nadia Mukami wo muri Kenya, Vinka wo muri Uganda, Nandy wo muri Tanzania,Tanasha Donna wo muri Kenya, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania na Nikita Kering wo muri Kenya.

The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo; Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya,Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Ali Kiba wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopie.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Ugushyingo 2021, abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.

Meddy ahatanye n'abandi bahanzi mu cyiciro cya Best Male Artist East Africa
Knowless ahatanye n'abandi bahanzikazi muri Best Female Artist East Africa
The Ben ahatanye n'abandi bahanzi mu cyiciro cya Best Male East Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .