Mu Ugushyingo 2019 nibwo The Ben wari watumiwe mu gitaramo cya East African Party cyagombaga kwinjiza abantu mu mwaka wa 2020 yagarutse mu Rwanda.
Kuva icyo gihe ntabwo uyu muhanzi yongeye gusubira muri Amerika, ibintu byakuruye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Havugwaga byinshi ndetse hakaba n’abarenga bagahamya ko ibyangombwa by’uyu muhanzi byaba byararangiye ku buryo byari bigoye ko asubira muri Amerika.
Byarangiye amagambo ashize ivuga nyuma y’uko uyu muhanzi asubiye muri Amerika ku wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi waduhamirije aya makuru, yagize ati “The Ben yaragiye, ubu tuvugana rwose yamaze kugera i Chicago amahoro.”
Hari andi makuru yari yadutse y’uko uyu muhanzi yaba yarajyanye n’umukunzi we, Uwicyeza Pamella.
Uyu waduhaye amakuru yakomeje agira ati “Ayo makuru si yo, The Ben yagiye umukobwa yibereye muri Kenya aho ari kwizihiriza isabukuru y’amavuko n’inshuti ze. Ntabwo bajyanye rwose umukobwa azagaruka mu Rwanda vuba.”
Uyu muhanzi usubiye muri Amerika ari ku gitutu cy’abakunzi be bamusabaga ko asohora indirimbo, aherutse kubwira IGIHE ko umwaka wa 2021 azita cyane ku guhaza ibyifuzo by’abakunzi be kandi azabaha ibihangano byinshi.
The Ben yari aherutse gusohora indirimbo ’This is love’ iri mu zigezweho muri iyi minsi yaba mu Rwanda no muri Uganda


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!