The Ben agiye kwinjira mu bahanzi bamamaza ikinyobwa cya ‘Belaire’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 Mata 2018 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

The Ben yaje muri Afurika kunoza ibiganiro b’abacuruza ikinyobwa cya ‘Belaire’ giharawe cyane muri iki gihe, nasinya amasezerano azahita yiyongera ku bandi bahanzi bakomeye ku Isi bacyamamaza.

Uyu muhanzi umaze kuba igihangange muri muzika aheruka kuza mu Rwanda mu mwaka ushize ndetse yanataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cya ‘Kwita Gala Night’ cyabaye kuwa 26 Kanama 2017 muri Convention Center.

Yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2017, yasize akoranye indirimbo na Tom Close n’indi mishinga ya muzika yasize atarangije. The Ben yagarutse muri Afurika azanywe na gahunda ebyiri z’ingenzi zirimo kunoza ibiganiro n’abacuruza ikinyobwa cya ‘Belaire’ no gukorera igitaramo muri Uganda.

Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko amaze igihe atangiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Belaire muri Afurika ndetse ngo hari icyizere ko bizagenda neza. nasinya amasezerano azagirwa ambasaderi wa Belaire mu Rwanda ndetse azajya agaragara mu bikorwa bimwe na bimwe bizajya bitegurwa mu karere.

Yagize ati “Nzayamamaza mu Rwanda birumvikana, nzajya ngaragara no mu bikorwa bitandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Yongeyeho ati “Naje muri gahunda ebyiri, icya mbere ni uguhura n’abakozi ba Belaire bifuza ko tugirana imikoranire. Icya kabiri ni uguhura n’abakozi ba Blanket and Wine (Uganda) bifuza ko nazagaragara gikorwa bazakora uku kwezi gusoza.”

The Ben yavuze ko mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaza mu Rwanda gusura umuryango no gusuhuza abafana. Ati “Ibyo kugera iwacu byo ni ngombwa cyane. Igihe nzahagerera ni cyo ntaramenya neza.”

The Ben yaje muri Afurika gusinya amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa Belaire

The Ben ubu ari mu Mujyi wa Kampala yahageze mu cyumweru gishize ndetse yatunguranye mu gitaramo cya Silent Disco cyateguwe na Vj Spinny.

Champagne ya Belaire yengerwa mu Ntara ya Alpes-Côte d’Azur mu Majyepfo y’u Bufaransa, ni imwe mu zikunzwe cyane n’ibyamamare muri iki gihe. Yamamazwa n’ibyamamare birimo Rick Ross, Dj Khaled, Huddah[Kenya], Diamond[Tanzania] n’abandi batandukanye.

Diamond ari mu bahanzi bamamaza iki kinyobwa
Rick Ross ari mu bahanzi ba mbere batumye Luc Belaire ikundwa cyane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza