00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben agiye gusohora Album ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kanama 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben ageze kure imyiteguro yo gusohora album ye ya gatatu, igiye gusohoka ikurikira iyo yise ‘Amahirwe ya mbere’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

Iyi Album ataratangaza izina ryayo n’amatariki azayisohorera, The Ben agiye kuyisohora nyuma y’igihe kinini adashyira imbaraga mu gushyira hanze indirimbo nshya.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yamaze iyi myaka ari gutunganya album ye nshya ndetse kugeza ubu iri kugana ku musozo.

Ati “Ni album maze imyaka itatu nkoraho, ntekereza ko izaryohera abakunzi b’umuziki wanjye n’uw’Abanyarwanda muri rusange kuko nayishyizeho imbaraga zanjye zose.”

Byitezwe ko iyi album ye nshya izaba iriho zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange, ikazasohoka mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Kuri iyi album ye nshya nta ndirimbo n’imwe yasohotse izaba iriho.

The Ben w’imyaka 34 ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye, kugeza ubu umuziki we ari kuwukora atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo Amahirwe ya nyuma, Amaso ku maso, I’m in love, Habibi, Fine Girl n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi wagiye muri Amerika mu 2011, aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.

Ubwo The Ben yamurikaga album yise ’Ko nahindutse’

The Ben ari kwitegura kumurika Album ye ya gatatu
Ubwo The Ben yari ageze i Bruxelles agiye mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri mu 2016
The Ben mu Bubiligi ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .