The Ben agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi azafatanyamo n’abahanzi barimo Masamba

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi kimwe mu bihugu birangwamo abanyarwanda benshi batuye mu mahanga, aho azahuriramo n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Masamba Intore.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 5 Ukwakira 2018. Kizanitabirwa n’abandi bahanzi nka Ufiteyezu Maréchal De gaule, R-Tgg, Dj Chento uzaturuka mu Bwongereza, DJ Lala wo muri Suède na DJ Sevy ukorera i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu kiganiro The Ben yagiranye na IGIHE mu Bubiligi yagize ati “Nishimiye cyane kuza mu Bubiligi kuko ni ahantu twese nk’abahanzi tuba twifuza kuza guhura n’abadukurikira cyane mu Bubiligi, ariko noneho usanga ari ihuriro ry’abanyarwanda n’abanyafurika bikoroha cyane kubataramira.”

“Ikindi ni uko usanga bamaze baduha umwanya abategura ibitaramo byaho, ubundi kera rwose ibi byari indoto kuva muri Afurika ugiye gukora igitaramo cyangwa kuva hirya no hino utumiwe na benewanyu, byerekana ko twifitiye icyizere”.

The Ben akomeza agira ati “Bituma natwe abahanzi tugira uruhare mu kwerekana isura nziza y’igihugu cyacu kuko twishimiye kujyana n’iterambere rigaragarira buri wese riri mu Rwanda”.

Avuga we na bagenzi be biteguye kuzakora ibishoboka byose bagashimisha ababategereje i Bruxelles.

Ubuyobozi bwa Big Dream Partyz bwateguye iki gitaramo, bwijeje abanyarwanda kuzishima.

Buti “Turashimira abanyarwanda bakomeza kutugirira ikizere turabizeza ko bazishima kuko twabishyizemo umutima n’urukundo dukunda abadusanga, inkoko niyo ngoma naho ku wa Gatanu tariki ta 5 Ukwakira”.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye gukorera igitaramo i Bruxelles
Igitaramo kizaba kuwa 5 Ukwakira 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza