00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tete Loeper agiye kumurika igitabo gikebura abibwira ko i Burayi ari ’Paradizo’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kamena 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Umulisa Divine wamenyekanye nka Tete Roca, ari kwitegura kumurika igitabo yise ’Barefoot in Germany’ gikebura abibwira ko mu Burayi ari Paradizo, nyamara hari abagerayo ubuzima bukababihira kurusha uko bari bamaze muri Afurika.

Umulisa usigaye yitwa Tete Loeper, akaba asanzwe atuye ku mugabane w’Uburayi, yamaze kugera i Kigali aho agiye no kumurikira igitabo cye Abanyarwanda.

Byitezwe ko iki gitabo kizamurikwa tariki 23 Kamena 2021 mu isomero rusange rya Kigali riherereye ku Kacyiru.

Mu kiganiro na IGIHE, Tete Roca yavuze mu imurika ry’iki gitabo yahisemo gutumira abantu bake cyane nkuko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abigena, hanyuma abandi bakazakurikirira uyu muhango ku rubuga rwa Zoom.

Buri wese wifuza guhura na Tete bakaganira kuri iki gitabo, yagennye ko tariki 24 Kamena 2021 azaba ari ku iguriro ry’ibitabo rya Ikirezi guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice.

Tete Loeper avuga ko yishimiye ukuntu benshi bakiriye igitabo cye ndetse n’uko bakomeje kukigura, nubwo atahamya umubare nyawo w’ibitabo amaze kugurisha kuva akimuritse.

Iki gitabo cya mbere cya Tete Loeper gikubiyemo inkuru zinyuranye z’abakobwa n’abagore batuye ku mugabane w’u Burayi mu bihugu bitandukanye, bahajyanywe mu buryo bumeze nko kubacuruza.

Usibye ubuhamya bw’aba, mu minsi ishize Tete Loeper yavuze ko muri iki gitabo agaragaza ubuzima benshi mu bageze i Burayi babeshya ko babayemo kandi buhabanye n’ukuri. Ibi bikunze kuba intandaro ituma icuruzwa rya bagenzi babo ryoroha.

Ati ”Hari ukuntu mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika usanga abakobwa barota kujya ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hanze y’uyu mugabane. Kenshi bakururwa n’ubuzima baba babonye kuri internet, bakibeshya ko aribwo bw’ukuri. Benshi mu bakobwa nk’abo rero usanga baguye mu mutego wo gucuruzwa kuko baba bararikiye kugenda, ariko batazi ubuzima bw’aho bagiye.”

Avuga ko hari ingero nyinshi z’abagenda ntibibagendekere uko babitekerezaga, ugasanga babayeho nabi, ku rundi ruhande binagoye ko banasubira iwabo.

Tete avuga ko igitabo cye gishingiye ku nkuru mpamo z’abantu banyuze muri ubwo buzima bushaririye.

Tariki 23 Kamena 2021 Tete azamurika igitabo
Tariki 24 Kamena 2021 Tete azahura n'abifuza kuganira nawe kuri iki gitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .