00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta yaruciye ararumira abajijwe ku rukundo rwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Manchester United

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kamena 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Niyitegeka Gerardine uzwi nka Teta, amaze iminsi avugwa mu rukundo na Odion Ighalo ukomoka muri Nigeria ukinira Al Shabab FC nyuma yo kuva muri Manchester United.

Ni amakuru yavuzwe cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga ahagiye hanze amashusho y’uyu mukobwa ari kuganira na Odion Ighalo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakurikiwe no guhamya ko aba aba bacuditse bya hafi ndetse uyu rutahizamu yaba yaramaze gukuramo Eddy Kenzo byari bimaze iminsi bivugwa ko akundana na Teta.

Bivugwa ko Teta yahuye n’uyu mukinnyi wa Super Eagles yo muri Nigeria, ubwo yajyanaga na Eddy Kenzo muri Nigeria.

Mu kiganiro na IGIHE twifuzaga kumenya byinshi kuri izi nkuru, uyu mukobwa yabereye ibamba umunyamakuru amubwira ko ntacyo afite yavuga.

Ati “Uko mwabibonye nanjye ni ko nabibonye, ubwo se navuga iki? Njye ntacyo nabivugaho nyine ubwo niba bihari muzabona.”

IGIHE ifite amakuru ko uyu mukobwa akunze kugirana umubano wihariye n’abahanzi banyuranye bakomeye mu karere.

Mu bavuzwe harimo Mbosso wo muri Tanzania, Big Fizzo w’i Burundi na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Uyu mukobwa agaragara mu ndirimbo ya Meddy, Uncle Austin na Buravan yitwa Closer.

Muri ‘Closer’, Teta agaragaramo ari umukunzi wa Uncle Austin

Teta yanze kugira icyo avuga ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe na Odion Ighalo
Teta amaze iminsi avugwa mu rukundo n'abandi bantu b'ibyamamare
Odion Ighalo yakiniye Manchester United nyuma ayivamo yerekeza muri Arabie Saoudite
Odion Ighalo ni na rutahizamu wa Super Eagles Ikipe y'Igihugu ya Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .