Teta Sandra akomeje kugaragaza ko afitanye umubano udasanzwe na Weasel

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kamena 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Teta Sandra akomeje kugaragaza ko urukundo rugurumana hagati ye na Weasel wo mu itsinda rya GoodLyfe ryo muri Uganda.

Uri uyu wa Gatandatu Teta Sandra yashyize ifoto ya Weasel ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ashyiraho udutima tubiri mu rwego rwo kugaragaza ko yamwihebeye, Weasel na we ntiyatinzamo yahise amusubiza nawe akoresheje imitima bose baca amarenga y’urukundo.

Teta Sandra akoze ibi, nyuma yaho muri Werurwe ubwo Weasel yazaga mu Rwanda mu gitaramo, yanditse ko afitiye icyizere uyu musore maze amwita ‘umuntu we’.

Icyo gihe Teta Sandra yanditse agira ati “Abanya-Kigali banjye mwiteguye umuntu wanjye [ashyiraho utumenyetso tw’imitima]. Mu rugo bagiye kugufata neza, nizeye abantu banjye ijana ku ijana, genda ubiyereke nka Good Lyfe.”

Icyo gihe Weasel yageze ku kibuga itangazamakuru rimusanganiza ibibazo byerekeye urukundo rwe na Sandra Teta, gusa akajya abica ku ruhande babimubaza akazana ibindi.

Ageze aho abonye abanyamakuru bamurembeje yagize ati “Teta Sandra ni uw’igikundiro, nanjye ndi mwiza".

Mu bihe bitandukanye mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo umubano wihariye wa Teta Sandra na Weasel watangiye kugaragara, akenshi bagasohokana ndetse Teta aherutse no kwitabira isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleon uvukana n’uyu muhanzi.

Ku wa 18 Gashyantare 2019, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byashyize hanze inkuru bivuga ko Teta Sandra yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel.

Icyo gihe BigEye yo muri iki gihugu yanditse ko Weasel amaze igihe mu rukundo na Sandra Teta.

Ntabwo amezi inda ya Sandra Teta imaze yigeze amenyekana, ariko ibinyamakuru byose byanditse inkuru byavugaga ko akuriwe gusa Teta Sandra we yabyamaganiye kure avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Kugeza ubu Weasel nta kintu aravuga ku mubano wihariye uvugwa hagati ye na Teta, ndetse n’iby’inda bivugwa ko amutwitiye.

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011 yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Icyo amaze kumenyerwaho cyane ni ikiba buri wa Gatatu mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi. Uretse aka kabari yari asanzwe ataramira mu tundi tubari dutandukanye turimo Cayenne na Wave Lounge.

Teta Sandra afite umubano wihariye na Weasel wo muri Good Lyfe ndetse byigeze kuvugwa ko atwite umwana we
Umubano wa Teta na Weasel watangiye kuvugwa cyane mu ntangiroro z'uyu mwaka
Teta Sandra aherutse kwitabira isabukuru ya Jose Chameleon bishimangira ko yamaze kwakirwa nk'umwe mu bagize umuryango wa Weasel
Sandra Teta akunze gusohokana na Weasel mu tubari dutandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza