Tekno Miles yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 08:25
Yasuwe :
1 0

Umuhanzi wo muri Nigeria Augustine Miles Kelechi [Tekno Miles] yasesekaye i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2017, aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye agiye gukorera mu Rwanda.

Tekno wagombaga kugera i Kigali mu gitondo, ntiyaje kuhagerera ku gihe bitewe n’umunaniro yakuye mu gitaramo yaraye akoreye i Nairobi muri Kenya. Yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa mbili z’ijoro.

Akigera mu Rwanda, Tekno yakiriwe n’abateguye igitaramo ndetse n’itangazamakuru ryari rihamaze amasaha menshi rimutegereje. Uyu muhanzi nta jambo yavuze ahubwo yahise yinjira mu modoka yamujyanye kuri Park Inn Hotel ahateguriwe gukorerwa ikiganiro n’abanyamakuru.

Tekno yatumiwe mu gitaramo cyiswe “My250 Concert” kigomba kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]; byari biteganyijwe ko gitangira saa munani, amasaha yacyo aza guhindurwa gishyirwa saa kumi n’imwe, isaha na yo itubahirijwe.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Pana’, ’Duro’, ’Diana’ muri iyi minsi agezweho mu yitwa ’Go’, igitaramo byitezwe ko agiye kwitabira mu Rwanda, cyateguwe na Brainwave ifatanyije na Positive Production.

Biteganyijwe ko abitabira igitaramo cya Tekno Miles kigiye kuba ku nshuro ya mbere i Kigali basusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ikinya’; Lilian Mbabazi, uherutse kwimukira mu Rwanda ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rigizwe n’abaririmbyi n’abacuranzi bafite ubuhanga bwihariye mu muziki.

Tekno Miles yasesekaye i Kigali yageze i Kigali mu masaha ya nimugoroba
Tekno yageze i Kigali avuye i Nairobi
Tekno yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Pana’
Tekno ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bakunzwe muri Afurika
Tekno Miles yinjira mu modoka yamuvanye ku kibuga cy'indege
Imodoka yatwaye Tekno Miles yerekeza kuri hotel akoreramo ikiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza