Tekno Miles wo muri Nigeria yafunzwe azira kubyinisha abakobwa bambaye ubusa mu muhanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2019 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Augustine Miles Kelechi, umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane nka Tekno Miles, yafunzwe akekwaho kuba yarakoresheje abakobwa bambaye ubusa mu ifatwa ry’amashusho bigateza umubyigano mu muhanda.

BBC yatangaje ko uyu musore w’imyaka 26 yafunzwe azira gukoresha abakobwa bambaye utwemba tw’imbere gusa bari mu modoka mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Abantu bashungereye aba bakobwa babyinaga mu modoka biteza akajagari muri Feux rouge bari bahagazemo bategereje ko bemererwa gukomeza urugendo.

Polisi yavuze ko yafunze uyu musore kuri uyu wa kabiri biturutse kuri aba bakobwa bari bambaye batikwije yajyanye mu gace ka Lekki gaherereye i Lagos muri Nigeria.

Umuvugizi wa polisi muri uyu mujyi yongeyeho ko abakobwa babiri nabo bafunzwe. Mu mashusho yashyizwe hanze, Tekno yanyagizaga amafaranga ku bakobwa ubwo babyinaga.

Tekno uherutse kugaragara kuri album ya Beyonce, aherutse gutungura benshi mu cyumweru gishize ubwo yagaragara mu kwamamaza akabyiniro kabamo ababyinnyi bambaye ubusa.

Tekno yiseguye ariko ahakana ibyo kuba yari ari gukora amashusho yo kwamamaza akabyiniro k’ababyinnyi bambara ubusa.

Ati “Twari turi gufata amashusho y’indirimbo, ariko twari dufite imodoka nke zo gutwara abantu ku kandi gace twari tugiyemo. Twigabanyijemo ibice bamwe tujya mu modoka zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko muri izo modoka bishimishaga ariko na none ahakana ibyo kubyinisha abakobwa bambaye ubusa no kwamamaza ako kabyiniro kuko ngo yubaha amategeko n’umudendezo w’igihugu.

Polisi yo yavuze ko iki gikorwa gihanwa n’amategeko ndetse aba bafunzwe bakaba bagiye gukurikiranwa mu nkiko nyuma yo gukora iperereza.

Tekno yakunzwe mu ndirimbo nka ’Yawa’, ‘Pana’, ’Duro’, Rara’, ’Go’, ’Diana’ n’izindi nyinshi. Ku wa 10 Nzeri 2017 yaje mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “My250 Concert 1st Edition” cyagaragayemo kwizihirwa ku bacyitabiriye n’ubwo mbere y’uko uwo muhanzi ahagera hari ubwoba ko ashobora kubatenguha, amafaranga bishyuye agashya.

Reba amashusho yatumye Tekno afungwa

Tekno yafunzwe azira kubyinisha abakobwa bambaye rwagati mu muhanda
Uyu muhanzi yamaze agahinda abitabiriye igitaramo cye mu Rwanda cyabaye mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza