00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Symphony Band yaserutse yambaye amajipo! Udushya twaranze igitaramo cya Kigali Fiesta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abacuranzi rigezweho mu Rwanda ‘Symphony Band’ ryaserutse mu gitaramo cya Kigali Fiesta ryambaye amajipo, kaba kamwe mu dushya twaranze iki gitaramo cyitabiriwe n’abatari bake.

Kigali Fiesta ni igitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, yaba utwabereye ku rubyiniro ndetse no hanze yarwo.

Amatike yashize igitaramo kitaratangira

Mbere y’amasaha 24 ngo igitaramo kibe, amatike yo mu myanya isanzwe yabanje gushira burundu. Mbere y’amasaha ane ngo igitaramo gitangire byatangajwe ko amatike yose yashize.

Si kenshi ibitaramo byo mu Rwanda bicuruza amatike agashira burundu, icya Kigali Fiesta cyo cyesheje aka gahigo ko kumara amatike mbere y’igihe.

Kigali Arena ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10 by’abantu, kubera ingaruka za Covid-19 yari yemerewe kwakira 50%, bivuze ko hagombaga kwinjira abantu 5000.

Amatike yaguraga ibihumbi 10 Frw, 20 Frw na 30 Frw yaje gushira yose bivuze ko Kigali Arena yarimo abarenga ibihumbi bitanu by’abafana baguze amatike mbere y’igitaramo.

Amatike yashize mbere y'igitaramo

Symphony Band baserutse bambaye amajipo

Symphony Band yacurangiye benshi mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo barimo; Bushali, Platini na Omah Lay nyiri izina.

Iri tsinda ritakiburira mu dushya, kuri iyi nshuro ryatunguranye rigaragara ku rubyiniro ryiyambariye amajipo.

Kwambara amajipo si bishya mu muziki w’u Rwanda. Mu 2014 Urban Boys nayo yigeze kuyaserukana biba inkuru mu bitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda.

Symphony Band baserutse bambaye amajipo

Ish Kevin yizihirije isabukuru muri Kigali Fiesta

Kigali Fiesta ariko kandi cyabaye igitaramo Ish Kevin yizihirijemo isabukuru ye y’amavuko.

Uyu muraperi uri mu bafite abakunzi benshi, yabwiye abari bari muri Kigali Arena ko yishimiye ko baje kwifatanya na we ku munsi we w’amavuko.

Ati “Ikintu gikomeye mutazi, ni uko mwaje kwifatanya nanjye ku munsi w’amavuko, tariki 13 Ugushyingo buri mwaka mba nizihiza isabukuru nziza.”

Ish Kevin yizihirije isabukuru mu gitaramo

Omah Lay yasigiye ingofero n’ishati abafana

Ubwo yari ahingutse ku rubyiniro, Omah Lay yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki biramurenga ahita abajugunyamo ingofero yari yambaye.

Uko igitaramo cyashyuhaga niko uyu muhanzi na we yaryohewe, birangira yikuyemo ishati nayo ayinaga mu bafana.

Mu minota 32 yamaze ku rubyiniro Omah Lay yasusurukije abakunzi b’umuziki ndetse ataha adashize ipfa, abizeza ko bidatinze azagaruka.

Omah Lay yasigaye yambaye isengeri indi myenda yayitanze

Kamali Kathia wo muri Mackenzies yaciye impaka asanga Omah Lay ku rubyiniro

Ubwo igitaramo cyari kigeze aharyoshye, Omah Lay yasabye ko abakobwa babiri bamusanga ku rubyiniro bakabyinana indirimbo yari agiye gukurikizaho.

Nyuma y’ubu busabe ku rubyiniro hazamutse inkumi ebyiri zitangira kubyinana na Omah Lay.

Bitunguranye mu nkumi ebyiri zazamutse ku rubyiniro hagaragayemo Kamali Kathia usanzwe umenyerewe mu itsinda rya Mackenzies.

Kamali Kathia (wambaye ipantaro y'ikoboyi) ku rubyiniro na Omah Lay
Kamali Kathia yahobeye Omah Lay nyuma yo kubyinana

Igitaramo cyarangiye abarimo Omah Lay badashize ipfa

Bitewe n’amasaha igitaramo cyari cyagenewe, cyarangiye yaba abafana ndetse n’abahanzi bakiririmbyemo badashize ipfa.

Omah Lay ubwo yari arangije kuririmba abona abantu badashize ipfa yahise abizeza ko vuba azongera kubataramira.

Si abafana gusa batahanye akangononwa k’amasaha gusa, na Juno Kizigenza wari wizeye kuza kubanziriza Omah Lay ku rubyiniro ntibyakunze kuko amasaha yamufashe atarabasha kujya ku rubyiniro.

Omah Lay yatashye adashize ipfa ryo gutaramira Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .