Sylvester Stallone yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe ko yitabye Imana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’ikirangirire Sylvester Stallone yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko yitabye Imana azize kanseri ifata udusabo tw’intanga.

Igihuha cy’urupfu rwa Stallone cyatangiye gukwirakwizwa biturutse ku muntu utaramenyekana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanditse ku mbuga nkoranyambaga mu gicuku abavugizi b’uyu mukinnyi wa filime basinziriye. Yanditse ko yari amaze igihe ahanganye n’uburwayi ndetse amwifuriza iruhuko ridashira.

Nyuma aya makuru yafashe umuvuduko udasanzwe akwirakwira muri bimwe mu binyamakuru byo hirya no hino ku Isi, abantu basangizaga inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga ubwo butumwa bunaherekejwe n’amafoto yakozwe asa n’agaragaza Stallone mu bihe bye bya nyuma mbere y’uru rupfu rwamuvuzweho.

Sylvester Stallone n’umuvandimwe we witwa Frank Stallone banyomoje ayo makuru bemeza ko akiriho ndetse nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite.

Sylvester yanditse kuri Instagram ati "Ndabasabye mwirengagize aya mangambure. Ndi muzima, meze neza, ndishimye ndetse mfite ubuzima buzira umuze. Ndacyidagadura."

Frank we yagize ati "Ibihuha by’uko umuvandimwe wanjye yitabye Imana ntabwo ari byo. Ni ubuhe bwoko bw’uburwayi bwafashe intekerezo mbi z’abatekereje gukwirakwiza ibintu nk’ibi. Abantu nk’aba bafite ikibazo cy’imitekerereze ntibakwiye guhabwa umwanya muri sosiyete."

Yanyomoje amakuru y'uko yitabye Imana ndetse kuva byavugwa amaze kwandika ubutumwa bwinshi butandukanye kuri Instagram

Si ku nshuro ya mbere Stallone abitswe kandi atapfuye kuko no mu 2016 byavuzwe ko yitabye Imana mu nkuru yatangajwe n’abakoresheje ibirango bya CNN n’inyito nk’iy’iki kinyamakuru gikomeye. Icyo gihe nabwo yanyomoje amakuru y’urupfu rwe abinyujije mu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto yashyize kuri Instagram.

Ibyamamare bitandukanye ku Isi byagiye bibikwa mu buryo bujya gusa n’ubwo birimo umuhungu wa Will Smith witwa Jaden, Jackie Chan, umunyamuziki Jon Bon Jovi n’abandi batandukanye.

Sylvester Stallone w’imyaka 70 y’amavuko yabaye ikirangirire mu mwuga wo gukina filime kuva mu 1970, azwi cyane mu yitwa ‘Rambo’ yasohotse mu bice bine kuva mu 1982, iya nyuma yayishyize ahagaragara muri 2008. Yafashije mu kuyobora ibice byose bya ‘Expendables’ anabikinamo, yaherukaga guhemberwa iyitwa ’Creed’.

Usibye kuba umukinnyi w’amafilime wamamaye ku Isi mu buzima busanzwe asanzwe ni n’umunyabugeni ukomeye.

Slyvester Stallone ubwo aheruka kwitabira ibirori bya Golden Globe Awards
Stallone yabitswe no mu 2016 abinyomoza akoresheje ifoto imugaragaza ari muzima
Ubutumwa bwabikaga Stallone bwari buherekejwe n'amafoto amugaragaza nk'uwari mu minsi ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza