00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Supersexy yambaye ubusa butarika imbere ya Camera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Kamena 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ibintu bikomeje guhindura isura mu Isi y’imbuga nkoranyambaga. Hambere aha, kugira ngo ubone ibere ry’umukobwa byabaga ari nk’ikizira, nawe yakoraga ibishoboka byose akambara akikwiza ku buryo n’uwabaga ari konsa, yitwikiraga agatambaro ngo hato hatagira uribona. Aho “Social Media” zaziye rero, ubuzima bwarahindutse, usibye n’ibere n’imyanya y’ibanga Abanyarwandakazi basigaye bayishyira ku mugagarao. Urugero ni amashusho “Supersexy Nana” yasangije abamukurikira.

Hyacinthe Natugonza waje kwitwa Hyacinthe Weber kubera umugabo we cyangwa se Nana Weber na Super Sexy ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abana n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga Kaminuza.

Uyu mugore yatunguranye ajya imbere ya Camera ya telefoni ye, ari ahantu mu cyumba ashyira mu ntege nke abagorwa no kugenzura imibiri yabo.

Video yashyize kuri rumwe mu mbuga zicururizwaho amashusho y’abakuze [bimwe bavuga ko abemerewe kubireba ari abari hejuru y’imyaka 18], yambaye ikanzu nziza y’umukara. Kugeza aho, rwose wabonaga ari umugore wambaye neza.

Mu masegonda yakurikiyeho, yatangiye kwinyonga buhoro buhoro, ari nako atangira gukuramo ya kanzu, amanura gake gake mu muziki utuje wari mu cyumba cye. Yakomeje kumanura, bigeza n’aho amabere agaragara, arangije wa mwambaro wose awukuramo asigara yambaye ubusa.

Usibye aya mashusho, hari n’andi nk’ayo amaze iminsi ashyira hanze. Mu minsi ishize yasangije abamukurikira andi yicaye mu rwogero yambaye ubusa uretse akenda gahisha amabere.

Hari n’andi mashusho uyu mugore yashyize hanze ari mu rwogero rukikijwe n’ibirahure yambaye ubusa buri buri.

Ubusanzwe Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.

Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye ku buryo afite abarenga ibihumbi 300 kuri Instagram.

Ubwamamare bwe bwatumye umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Bebe Cool, amwifashisha mu mashusho y’indirimbo ‘18 N over’.

Supersexy yatunguranye akuramo imyenda yose yambara ubusa buri buri imbere ya camera
Imbuga nkoranyambaga ntizigihisha amabanga kuko bene zo basigaye bashyiraho n'ubwambure bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .