00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sunday Justin wabaye ‘manager’ wa Mwiseneza Josiane yashinze label ifasha abahanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Sunday Justin ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanabaye umujyanama wa Mwiseneza Josiane mu 2019-2020, yinjije abahanzi babiri Mugabowintwali Jean Bosco [Ostrich Rumasha] na Mukamwiza Zawadi [Mwiza Zawadi] mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika [label] yatangije yise Sunday Love Media Entertainment.

Aba bahanzi bashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, mu muhango wabereye kuri Hotel Poradoro iherereye Kicukiro.

Basinye imyaka itatu ishobora kongerwa. Amasezerano yabo akubiyemo ibyo Label yemerera umuhanzi, ibyo umuhanzi asabwa gukora, icyatuma amasezerano ahagarikwa n’ibindi.

Mwiza Zawadi yinjiye muri iyi Label nyuma y’uko impano ye ishimwe na benshi barimo Sunday Justin. Uyu mukobwa asanzwe ari umunyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo mu mwaka wa Gatanu. Nta ndirimbo n’imwe arasohora, ariko yagiye akora ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye, impano ye irashimwa.

Ostrich Rumasha asanzwe ari umuraperi ubimazemo hafi imyaka icumi ariko wagiye abura ubufasha bwatuma agera kure. Afite imishinga myinshi y’indirimbo ziri muri studio, yiteze ko Label izamufasha gusohora.

Yinjiye muri iyi Label kandi nyuma y’uko atsinze irushanwa ‘Rap Journey’ ryahuje abaraperi barenga 46 barimo abakobwa n’abasore. Yahawe sheki ya 100.000 Frw.

Sunday Justin washinze iyi Label yabaye umujyanama wa Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Uyu mugabo ni we washinze Igitenge Fashion, ndetse yabaye umukemurampaka mu marushanwa arimo Miss Rwanda na Miss Supranational.

Sunday Justin yavuze ko yiyemeje gushora imari mu muziki kugira ngo agire uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Avuga ko iki ari igihe cyiza cyo gufasha abahanzi, kuko benshi muri bo bagizweho n’ingaruka za Covid-19.

Ati “Kuba turi mu bihe bitoroshye ntabwo byagapfukiranye impano zabo, tuzimenye kandi tuzishyigikire kugeza igihe bizagendera neza. Icyo nakivuganyeho n’abahanzi banjye, Covid-19 irahari ariko ntabwo dushaka kuyigira urwitwazo."

Ostrich Rumasha wasinye muri iyi Label avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose agakora umuziki mwiza ujyanye n’igihe.

Ati “Ni ibintu byashimishije, ni ishema kuri njyewe kandi ni imbaraga zindi ku bikorwa byanjye bigiye gukurikiraho. Niteguye gukoresha ubuhanzi butandukanye cyane n’ubusanzwe buhari hanyuma nkanagendana n’ibigezweho.”

Umuhanzikazi Mwiza Zawadi avuga ko kuba abonye Label igiye kumufasha mu muziki we binejeje umutima we, bityo igisigaye ari uko bazabona ibyiza byinshi biturutse kuri we.

Ostrich Rumasha ubanza iburyo na Mwiza Zawadi ubwo basinyaga muri label ya Sunday Justin uri hagati
Ostrich Rumasha yasinye muri label ya Sunday Justin nyuma y igihe kinini asiragira ashaka aho yamenera ngo amenyekane
Sunday Justin yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye birimo kuba umukemurampaka mu marushanwa y'ubwiza n'ibindi
Ostrich Rumasha ubanza iburyo na Mwiza Zawadi basinye muri label ya Sunday Justin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .