Suède: Ubushinjacyaha bwiyemeje gukurikirana A$AP Rocky ushobora gufungwa imyaka ibiri

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umuraperi wo muri Amerika A$AP Rocky ashobora gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’aho ubushinjacyaha bwo muri Suède bwiyemeje kumukurikiranaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu mirwano yabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

A$AP Rock ari mu gihome guhera tariki 3 Nyakanga 2019 ubwo yafatwaga nyuma yo kurwana n’umusore ku muhandawo mu Mujyi wa Stockholm.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019, ubushinjacyaha bwemeje ko we na bagenzi be babiri bugiye kubakurikiranaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Mu gihe iki cyaha cyabahama bakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Umushinjacya yatesheje agaciro ibyavuzwe ko A$AP Rocky na bagenzi ‘bitabaraga kuko umusore bakubise yari yahereye kare abakurikira’.

Yavuze ko yagendeye ku byavuzwe n’uwakubiswe n’abatangabuhamya. Umurinzi wa A$AP Rocky wakubise hasi uyu musore yahanaguweho ibyaha.

TMZ yatangaje ko nta munsi watangajwe uyu muraperi azatangira kuburaniraho, gusa umuvugizi w’ubushinjacyaha yavuze ko urubanza ruzaba mu byumweru bibiri biri imbere rukaba ruzamara byibuze iminsi itatu.

A$AP akimara kugirana amakimbirane n’umusore umuhejeje mu buroko, yashyize ahagaragara amashusho agaragaza uburyo yari yabanje kubiyenzaho abakurikira aho bagiye hose.

Perezida Donald Trump yari aherutse kwinjira muri iki kibazo avugana na Minisitiri w’Intebe wa Suède, Stefan Löfve, amusaba kurekura uyu muhanzi byaba na ngombwa akamutangira ingwate.

Minisitiri Stefan yavuze ko atahita abyinjiramo cyane kuko ubutabera bwo muri Suède bwigenga.

A$AP Rocky ashobora gukatirwa imyaka ibiri y'igifungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza