00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae agiye kongera kugaragara mu bitaramo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae] agiye gutangira ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’u Bubiligi n’u Bufaransa, nyuma y’igihe kinini atumvikana cyane mu muziki.

Ikinyamakuru Le Soir cyanditse inkuru kigaragaza ko uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo mu mpeshyi itaha mu 2022. Birimo icyo azakorera mu iserukiramuco rya Werchter Boutique ku wa 19 Kamena 2022.

Ku wa 10 Nyakanga 2022 azagaragara mu gitaramo cya ‘Les Ardentes’ kizabera i Liège mu Bubiligi. Abategura ibi bitaramo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo bagaragaje ko uyu muhanzi ari mu bahanzi batumiwe.

Uyu muhanzi kandi ku wa 28 Kanama 2022 ategerejwe mu kindi gitaramo cyiswe Rock-en-Seine Festival i Paris mu Bufaransa. Hari amakuru avuga ko hari n’ibindi bitaramo azagaragaramo ariko amatariki yabyo azatangazwa mu minsi iri imbere.

La Libre yo yatangaje ko Stromae agiye gushyira hanze album nshya.

Stromae yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’.

‘Racine Carrée’ yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, niyo yari iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka “Papaoutai”, “Formidable’’ n’izindi.

Iyi album yatumye ataramira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Stromae yari amaze imyaka itandatu adakora ibitaramo
Stromae ategerejwe mu bitaramo bitandukanye i Burayi
Uhereye ibumoso: Stromae, umugore we hagati ndetse na murumuna we umufasha mu bijyanye n'inzu ye y'imideli
Stromae n'umugore we basanzwe bakora ibikorwa bijyanye n'imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .