00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete yo mu Buhinde yahaye abakozi bose ikiruhuko ku munsi La Casa de Papel izasohokeraho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo mu Mujyi wa Jaipur mu Buhinde ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yitwa Verve Logic, yatanze ikiruhuko ku bakozi bayo ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri ubwo igice gishya cya filime Money Heist cyangwa se La Casa de Papel yaciye ibintu mu minsi yashize ku Isi yose kizaba cyagiye hanze.

Iyi sosiyete yagaragaje ko yatanze ikiruhuko kugira ngo abakozi bayo batazazana urwitwazo kuri uwo munsi, bashaka kureba iyi filime yakunzwe ku rwego rwo hejuru.

Ubutumwa bwohererejwe aba bakozi bwahawe inyito ya “Netflix and Chill Holiday” bishaka kugaragaza ko uwo munsi wahariwe Netflix icicaho iyi filime ndetse no kwishimisha.

Hari aho umuyobozi w’iyi sosiyete agaragaza ko ari umunsi wo gusezera neza kuri ‘Professor’ wabiciye muri iyi filime ndetse n’abandi bose bakinanye nawe.

Iyi filime igice cyayo cya gatanu cya mbere kizajya hanze ku wa 3 Nzeri mu gihe ikindi kizajya hanze ku wa 3 Ukuboza uyu mwaka. Ibi bice bya nyuma byose bizaba bifite episode 10 kuko buri kimwe kizaba gifite bitanu.

Mu minsi yashize nibwo agace gato k’integuza kuri filime kagiye hanze abantu benshi batangira kwitegura kuzayihera amaso.

Mu 2017 Netflix nibwo yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Ni filime ikundwa cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye, igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi. Igice cyayo cya kane cyagiye hanze muri Mata umwaka ushize.

Sosiyete yo mu Buhinde yahaye abakozi bose ikuruhuko ku munsi La Casa de Papel izasohokeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .