Muri Nzeri umwaka ushize nibwo uyu munyarwandakazi yafashwe n’ubu burwayi amara iminsi umunani ari kwisuganya kubera bwo.
Sonia Rolland yabwiye Télé 7 Jours ko gufata amashusho y’igice cya kabiri cya filime yakinnyemo yitwa ‘Tropiques Criminels’, bitari bimworoheye kubera uburwayi bwamufashe. Iki gice cya kabiri cyafatiwe muri Martinique muri ibi bihe bya Coronavirus.
Sonia Rolland yagize ati “Twagombaga gufata amashusho muri Mata kugeza muri Nyakanga ariko byarangiye dufashe amashusho guhera muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira. Byari ibintu bikomeye.”
Akomeza avuga ko umubu warogoye ibihe bari barimo ukamutera uburwayi, ku buryo gufata amashusho ya ‘Tropiques Criminels’ byadindiye.
Ati “Narwaye ‘dengue’ bituma mara iminsi umunani nariheje. Ikipe nziza irimo uwayoboraga filime bisanze nabo bafashwe n’uburwayi.”
N’ubwo ibyo byabayeho ariko ubu ibice umunani by’igice bya kabiri cya ‘Tropiques Criminels’ bigiye kujya hanze ndetse Sonia Rolland azagaragara no mu gice cya gatatu cy’iyi filime.
Rolland w’imyaka 39 yafashwe n’ubu burwayi bwa ‘Dengue’ ubwo yari arimo gufata amashusho y’igice cya kabiri cya filime yakinnyemo yitwa "Tropiques Criminels’. Ibimenyetso by’ubu burwayi birimo ko uwanduye agira umuriro mwinshi, akaribwa umutwe, akaruka n’ibindi.
Ibi nibyo Sonia Rolland yari afite, bituma adakomeza akazi yari arimo. Icyo gihe yanditse kuri Instagram ati “Nta muntu n’umwe nifuriza ko yarwara Dengue.”
Nyuma y’iminsi irindwi ari kuruhuka, yavuze ko ameze neza nta kibazo, ndetse ko agiye gukomeza akazi ko gufata amashusho yari yahagaritse.
Sonia Rolland ni umwe mu bakinnyi b’imena muri iyo filime y’uruhererekane inyuzwa kuri televiziyo ya France 2. Ayigaragaramo we na Béatrice de la Boulaye, bombi ari abapolisi. Rolland aba yitwa Melissa Sainte-Rose naho Béatrice de la Boulaye yitwa Gaëlle Crivelli.
Muri ’Tropiques Criminels’, Melissa Sainte-Rose aba ari umugenzacyaha ukomoka mu Birwa bya Martinique, ari umugore udafite umugabo, w’abana babiri bakibyiruka. Yisanze ayobora umutwe w’intagondwa mu murwa atari yarigeze anakandagizamo ikirenge.
Gaëlle Crivelli we yavukiye kuri uwo murwa, awuzi wose mu mutwe. Ni umugore utagira ubwoba, ukarishye kandi utagira icyo atinya, wihagararaho kandi akavuga icyo atekereza.
Sonia Rolland yagaragaye no mu zindi filime zubatse izina zirimo Une vie Ordinaire (2016), Midnight in Paris (2011), Léa Parker (2004 – 2006), Madame (2017), Toussaint Louverture (2012) n’izindi.
Reba igice cya mbere cya filime Sonia aherutse gukinamo


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!