Sonia Rolland yahishuye uburyo umubano n’umukobwa we mukuru uri mu bihe bitoroshye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Sonia Rolland Uwitonze wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yahishuye ko umubano we n’umukobwa we mukuru witwa Tess Rocancourt w’imyaka 14 utameze neza.

Uyu Munyarwandakazi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Nous Deux’, avuga ko bitamworohera guhuza inshingano za kibyeyi n’akandi kazi ka buri munsi aba afite cyane ko umukobwa we ari mu bihe by’ubwangavu.

Yabwiye iki kinyamakuru ubuzima bwe nk’umubyeyi ndetse n’uko ahuza umubano we n’abana be babiri b’abakobwa [Tess Rocancourt w’imyaka 14 na Kahina Lespert w’imyaka 10]. Aba bana yababyaranye na Christophe Rocancourt ndetse na Jalil Lespert baheruka gutandukana.

Ati “Ubu njye n’umukobwa wanjye mukuru tubayeho mu bihe bitoroshye […] hariho ibihe by’uburyohe n’ibyo kumva umuntu. Umunsi ukurikiyeho aba arinjye wakira ibyamubabaje byose. Mu gihe ari mu bihe bitoroshye ntacika intege. Rimwe na rimwe mba numva ntamuhaye ubufasha bwari bukwiriye. Ariko numva amaganya ye yose y’ubwangavu. Ndi umubyeyi usobanukiwe kubera ko nanjye mu bwangavu ntari noroshye.”

Guhera umwaka ushize muri Mata kugeza muri Nyakanga, Sonia Rolland na bagenzi be bari baragiye mu ifatwa ry’amashusho y’igice cya gatatu cya filime yakinnyemo yitwa ‘Tropiques Criminels’.

Avuga abana be baje kumusura, ati “Baje kunsura mu ifatwa rya season ebyiri za mbere bari mu biruhuko. Nubaha ibyifuzo byabo byo kuguma hafi y’inshuti zabo muri Paris n’ubwo byari bibabaje kubasiga amezi ane mu bilometero 7 000 uvuye aho nari ndi. Nishyizemo ko bameze neza. Ni ikintu kizabigisha nanjye kikanyigisha.”

Sonia Rolland ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime y’uruhererekane inyuzwa kuri televiziyo ya France 2 yitwa ’Tropiques Criminels’. Ayigaragaramo we na Béatrice de la Boulaye, bombi ari abapolisi. Rolland aba yitwa Melissa Sainte-Rose naho Béatrice de la Boulaye yitwa Gaëlle Crivelli.

Sonia Rolland yagaragaye no mu zindi filime zubatse izina zirimo Une vie Ordinaire (2016), Midnight in Paris (2011), Léa Parker (2004 – 2006), Madame (2017), Toussaint Louverture (2012) n’izindi.

Sonia Rolland ni umwe mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye ku Isi
Sonia Rolland yavuze ko umubano we n'imfura ye utifashe neza
Sonia Rolland muri 'Tropiques Criminels’ agaragara ari umupolisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .