Sonia Rolland yaheshejwe igihembo na filime yakoze ku bagore bihariye mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Miss Sonia Rolland yahawe igihembo gikomeye mu bahanga muri sinema bakoze filime nziza ku bagore mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.

Iserukiramuco Cannes Film Festival riri kuba ku nshuro ya 71, ryatangiye kuwa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 rizasozwa ku itariki ya 19 Gicurasi 2018 mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, kuri Palm Beach habereye ibirori byo guhemba abakoze filime zihariye mu gusoza icyumweru cyahariwe abagore bakora filime.

Ikinyamakuru Le Progres cyatangaje ko iya Sonia Rolland yitwa ‘Femmes du Rwanda’ yahawe igihembo cya Bronze mu cyiciro cya filime mbarankuru ziha icyerekezo kizima Isi y’ejo hazaza.

Mu bandi bahembwe mu gusoza icyumweru cya Cinéma Positif harimo Juliette Binoche ndetse Catherine Deneuve na bo bahawe ibihembo mu byiciro binyuranye.

Muri iki cyumweru cyahariwe abagore muri Cannes Film Festival, Sonia Rolland yerekaniyemo filime ze ebyiri iyitwa ‘Femmes du Rwanda’ yerekanwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, hanyuma ikurikirwa n’indi ye yise ‘Une Vie Ordinaire’.

Mathieu Tournaire na Sonia Rolland nyuma yo guhabwa igihembo

‘Femmes du Rwanda’, yanashyizwe mu zihataniye ibihembo zizatoranywamo izahize izindi zigahembwa mu cyumweru cyahariwe filime nziza z’abagore, iya Sonia Rolland iri mu cyiciro cya filime nziza mbarankuru.

‘Femmes du Rwanda’, imara iminota 52, iri mu bwoko bwa documentaire[filime mbarankuru], yerekanwe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w’umugore.

Iyi filime yayobowe na Miss Sonia Rolland afatanyije na Jacques-Olivier Benesse.

Jalil Lespert yari yaherekeje umugore we Sonia Roland
Harry Roselmack na Sonia Roland

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza