00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland mu bashenguwe n’urupfu rwa Amobé Mévégué

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Abarimo umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 ndetse n’umuhanzi Youssou N’Dour bashenguwe n’urupfu rw’Umunyamakuru Amobé Mévégué wamenyekanye kuri Radio France Internationale[RFI] yahoze akorera na France 24 yakoreraga ubu.

Amobé yamenyekanye mu biganiro bigamije kuzamura umuco nyafurika ndetse n’ibijyanye n’umuziki.

Uyu mugabo yitabye Imana ku myaka 52, akaba asize abana babiri yabyaranye na Coumba wari umugore we. Yatabarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021.

RFI yanditse inkuru ivuga ko yari umuntu udasanzwe usabana na buri wese akagira umwihariko wo guhorana amashyushyu yo kumenya ibirenze umuziki cyangwa umuco nyafurika yabarizwagamo; ahubwo akajya no muri sinema, ubusizi n’ibindi.

Amobé yavukiye muri Cameroon gusa yageze mu Bufaransa ubwo yari afite imyaka itanu. Yakoze kuri radiyo yitwa Tabala FM, yabaye iya mbere y’abanyafurika yashinzwe mu Bufaransa.

Mu 1994 ubwo yari afite imyaka 25 yatangije ikiganiro kuri RFI cyitwa Plein Sud cyumvwaga n’abarenga miliyoni 45. Nyuma y’imyaka ibiri ari mu batangije ikindi kigamije kuzamura umuziki nyafurika.

Mu 1998 afatanyije na Myriam Seurat, batangije ikiganiro bise MCM Africa.

Amobé Mévégué yakoze no kuri TV5 Monde aho yakoraga ikiganiro cya ‘Acoustic’. Mu 2010 yatangiye gukorera France 24 mu kiganiro kigamije kuzamura umuco nyafurika cyiswe ‘À l’Affiche!’.

Yakoze kuri radiyo no kuri televiziyo kandi hose akagaragaza impano no gukorana umwete. Ni na we watangije Ubiznews igamije gushyigikira Afurika.

Umuhanzi w’Umunya-Senegal Youssou N’Dour yabwiye RFI ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku muziki by’umwihariko wa Afurika. Ati “Diaspora ya Afurika ibuze umuntu wahaga umwanya buri wese akigaragaza.”

Sonia Rolland na we ari mu bababajwe n’urupfu rwa Amobé. Yanditse kuri Instagram ati “Uruhukire mu mahoro.’’ Akomeza avuga ko yihanganishije umuryango we n’abamukundaga.

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Murwanashyaka Isaac ukoresha amazina ya Mk Isacco ukorera umuziki mu Bufaransa, yanditse kuri Instagram avuga ko muri Kanama bari bari gupanga uko azamwakira mu kiganiro bakaganira ku bihangano bye cyane cyane ku ndirimbo yise ‘Zunguza’ aheruka gushyira none akaba atabarutse bitabaye.

Ati “Inama umuntu yigira mu mutima we niwe nyirayo ariko igisubizo cy’ururimi rwe kiva k’Uwiteka.”

Mu kiganiro yagiranye na Impakt Info ya Arnaud Nkusi mu 2019 , Amobé Mévégué yavuze u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’intangarugero muri Afurika.

Icyo gihe yari abajijwe ibihugu bidasanzwe mu mbona z’amaso ye. Mu gusubiza ati “Birahari bimwe na bimwe. Hari ibyatangwaho ingero. Twavuga nk’u Rwanda. Ni igihugu cyatangiriye mu kavuyo nyuma kikaza kujya ku murongo.”

Amobé Mévégué yitabye nyuma yaho ku wa 21 Kanama yari ari mu gace ka Nkolbogo, aho yari yagiye gushyingura umubyeyi we witabye mu minsi yashize.

Kimwe mu biganiro bya Amobé Mévégué, yari yatumiyemo Cécile Kayirebwa

Amobé Mévégué yari umwe mu banyamakuru bashyira imbere guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu bahanzi bakora ibintu bitandukanye
Sonia Rolland ari mu bababajwe n urupfu rw uyu munyamakuru
Umuhanzi w’Umunya-Senegal, Youssou N'Dour yabwiye RFI ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku muziki by’umwihariko wa Afurika
Umuririmbyi MK Isacco ari mu bababajwe n'urupfu rwa Amobé Mévégué

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .