Soldier Kid, impano itangaje muri Drill Music iri gukorwa na bake mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Mu myaka mike ishize, Drill Music ishamikiye kuri Trap Music yongeye kugira umuriri, irakundwa karahava biturutse ku baraperi batandukanye bakomeye muri Amerika barimo Pop Smoke witabye Imana umwaka ushize n’abandi.

Iyi njyana ikunzwe ku Isi yose no mu Rwanda ifite abahanzi bamaze kuyiyoboka ku bwinshi muri iki gihe ndetse igezweho cyane mu bakibyiruka.

Ni injyana ijyana mu bicu abayikunda bazi no kuyibyina, ikaryohera cyane ababasha kumva icyanga cyayo kuko yo ubwayo ibyinitse kandi iryohera amatwi. Mu bahanzi bazwi bamaze kugwiza igikundiro muri iyi njyana barimo Ish Kevin ndetse afite abaraperi benshi amaze gushyira mu gikundi yise ‘Trappish Gang’.

Muri abo harimo Mugisha Landry ukoresha amazina ya Soldier Kid mu muziki, uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Drill Music kandi utanga icyizere cyo kuzagera kure cyane mu muziki mu bihe bye biri imbere.

Uyu musore wavutse mu 2003, yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Ni imfura mu bana babiri.

Yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora Drill Music ndetse no muri Hip Hop muri rusange kuko ariyo njyana yakuze yumva cyane kurusha izindi.

Ati “Nahisemo kwibanda kuri Hip Hop kuko nakuze ariyo njyana numvaga cyane byoroshye ndetse bikaba binoroshye kuyitangiramo ubutumwa. Nyuma gato Trap na Drill byaje ari injyana ziryoshye kuri njye n’igisekuru cyanjye muri rusange mpitamo kugendana nabyo ndabikora, gusa nkora umuziki muri rusange.”

Uyu muhanzi yavuze ko muri bagenzi be afatiraho urugero harimo Ish Kevin n’abandi batandukanye.

Mu nzozi ze yifuza kugera kure cyane mu muziki we. Ati “Nifuza kugera kure hashoboka igihe umuziki wanjye uzaba utagira umupaka mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Soldier Kid amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Mariya’ yakoranye na Ish Kevin, ‘Umukomfirimo’ ndetse na ‘Baddest’ ari nayo nshyashya afite.

Drill Music uyu musore ari gukora, ishamikiye kuri Trap Music yakomotse mu gace ka South Side muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro za 2010.

Drill yatangiye kugira umuriri muri Amerika mu 2012 nyuma y’abaraperi bayikoze ikabahira barimo Young Chop, Chief Keef, Lil Durk, Fredo Santana na Lil Reese.

Nyuma yaho itangazamakuru ryatangiye guhanga amaso iyi njyana ndetse abahanzi bakora Drill batangira gusinya amasezerano muri label zikomeye.

Nyuma, Drill yatangiye gukundwa mu bindi bihugu birimo Australia, u Bufaransa, u Butaliyani n’ahandi hatandukanye.

Soldier Kid aherutse gushyira hanze indirimbo yise Baddest
Soldier Kid afite impano itangaje muri Drill Music
Soldier Kid ni umwe mu baraperi bari mu gikundi cya Ish Kevin yise 'Trappish Gang'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .