Social Mula yatandukanye n’abari abajyanama be bucece

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Social Mula yatangaje ko amaze imyaka ibiri atandukanye n’abari abajyanama be muri muzika ariko bakaba barahisemo kutabishyira mu itangazamakuru ahubwo bagahitamo gukorana bya kivandimwe.

Uyu musore yavuze ko aheruka gukorana na Twahirwa Theo warebereraga inyungu ze mu muziki kera cyane.

Ati “Twahirwa Theo duheruka gukorana ubwo yari ari muri kompanyi twari dufitanye amasezerano njye nayo rero ntabwo tugikorana urumva ko ntari gukomeza gukorana nawe. Tubana nk’inshuti ubu ntabwo akiri umujyanama wanjye. Hashize imyaka ibiri dutandukanye. Twakoranaga agikorana na Muyoboke muri Decent Entertainment.”

Uyu muhanzi avuga ko itandukaniro riri hagati yo gufashwa n’ubujyanama no kwikorana ari uko umuntu ahumuka agatangira kwitekerereza kandi bikaba bishobora gutuma hari aho yigeza.

Ati “Itandukaniro rya Social Mula wafashwaga n’abajyana n’uwikorana, ni aho maze kugera. Umwarimu ntabwo yahora akwigisha nawe uba ukwiriye gukura ukigisha abandi ubu nshobora kuba nakwifasha. Uwashaka kunsinyisha igihe cyose ibiganiro nagirana nawe byahura n’imyumvire yanjye twakorana.”

Social Mula ni umwe mu bahanzi b’abahanga bafite ibihangano bikundwa. Mu mizo ye yakoraga indirimbo ziganjemo izo muri Afrobeat nyuma aza guhindura ajya mu za RnB.

Aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndiho’ irimo ubutumwa bwo gushimira Imana.

Social Mula yatangiye umuziki mu 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone.

Social Mula yavuze ko amaze igihe kinini atandukanye na Twahirwa Theo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza