00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sintex wasohoye indirimbo ye nshya, yararikiye abakunzi b’umuziki album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Kabera Arnold, umubyinnyi akaba n’umuririmbyi mu Njyana ya Dancehall uzwi nka Sintex, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya ‘Karitsiye’, yahise ararikira abakunzi be album y’indirimbo ze.

Amakuru y’iyi album ye nshya, Sintex yayagarutseho ubwo yaganiraga na IGIHE nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ye ‘Karitsiye’.

Yagize ati “Mfite indirimbo eshatu nifuza gusohora mu rwego rwo kuvumbya abakunzi b’umuziki wanjye album ya mbere ngiye gusohora.”

Uyu muhanzi avuga ko yari amaze iminsi adasohora indirimbo kuko yari ahugiye cyane ku gutunganya album ye.

Abajijwe ibyerekeranye na album ye ya mbere yifuza gusohora, Sintex yagize ati “Nta byinshi nayivugaho, nimara gusohora indirimbo eshatu kuri yo ni bwo nzahita ntangaza byimbitse byinshi ku makuru yayo! Icyakora icyo nakubwira cyo indirimbo zose ziyigize narazirangije.”

Kabera Arnold [Sintex] ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda ari na we umufasha mu muziki binyuze mu ikompanyi iteza imbere impano mu Rwanda ya Arthur Nation ari na yo abarizwamo.

Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bifitemo impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

Indirimbo nshya ya Sintex ‘Karitsiye’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Odilo mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na Bagenzi Bernard.

Sintex yararikiye abakunzi b'umuziki album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .