00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sho Madjozi ari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Maya Christinah Xichavo Wegerif, wamamaye nka Sho Madjozi ari mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya Basketball Africa League [BAL].

Uyu muhanzikazi aje muri iyi mikino abisikana n’abandi bahanzi barimo Mr Eazi na J. Cole bose baheruka mu Rwanda.

Ku rubuga rwa BAL banditse baha ikaze uyu mukobwa w’icyamamare ndetse nawe yifashishije Instagram agaragaza ko ari mu Rwanda kugeza ubu.

Sho Madjozi ukomoka muri Afurika y’Epfo afite imyaka 29. Ni umuririmbyi, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime akaba n’umusizi.

Mu 2019 yashyizwe na Forbes mu rubyiruko rwo muri Afurika rutarageza imyaka 30, rwatanze umusanzu mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Huku’, ‘Idhom’ , ‘John Cena’ yatumye aba icyamamare kurushaho, yagiye hanze mu 2019.

BAL yatangiye kubera mu Rwanda tariki 16 Gicurasi. U Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC yageze muri ½ cya BAL 2021, aho izahura na US Monastir yo muri Tunisia hashakwa ikipe izagera ku mukino wa nyuma.