Sherrie Silver yahishuye uko yannyuzuwe kubera kwirabura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu mbyino, uherutse no kuba Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) yahishuye uko yannyuzuwe n’abakobwa bagenzi be bashakaga kumushyiramo imyumvire y’uko kwirabura ari bibi.

Uyu mukobwa yabinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko uyu munsi yireba akishimira uruhu rwe rwirabura kandi aterwa ishema narwo mu bandi.

Ati “Ndeba uruhu rwanjye uyu munsi nkishima, nti uri gukura, urirabura uranabengerana; nkasubiza amaso inyuma nkishima cyane. Ntabwo nakwizera ukuntu rimwe mu buzima bwanjye nemereye abantu kunnyuzura kubera uru ruhu rwanjye rwiza rwirabura kubera ibitekerezo byabo byari bitangiye kunjya mu mutwe bivuga ngo kwirabura si byiza.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko icyo gihe nawe agitekereza agasanga cyari icy’ubujiji kuri we, akavuga ko yishimira uburyo ubu amateka yahindutse ndetse iyo atekereje icyo gihe yibaza icyo bashakaga kuvuga kuko kwirabura no kubyishimira ari byiza kurushaho.

Agakomeza abwira abakobwa ati “Bakobwa banjye bato birabura muri kunnyuzurwa kubera uruhu rwanyu, munyizere ntimutume abantu babashuka. ntibababeshye. Reba mu ndorerwamo.”

Nyuma y’aya mashusho yananditse amagambo avuga ko muri iki gihe yishimira uburyo abantu bishimira uruhu rwirabura, avuga ko benshi bamaze guhumuka.

Ati “Si nizera ko mu gukura nahumwe amaso na sosiyete n’ibitekerezo ku mukobwa w’inzobe, ubu nejejwe no kubona isi yishimira ibi. Si nkeka ko ari ukubera ko uko abantu babona ibintu kwahindutse ahubwo nkeka ntekereza ko ari uko abantu bahumutse.”

Sherrie Silver wize amashuri ye abanza mu Bwongereza, akiri muto yahoranaga ipfunwe kubera ko yari umwirabura rukumbi wahigaga, abazungu bakamukorera ironda ruhu.

Mu kiganiro yigeze guha BBC yavuze ko akiri muto yiga mu mashuri abanza yakundaga kugira ipfunwe kubera ko ari we wiraburaga, abanyeshuri biganaga bakamwita amazina arenze kwirabura bakavuga ko iyo bazimije amatara batabasha kumbona keretse iyo bashishoje nabwo kandi babona amenyo n’amaso gusa.

Hari igihe kimwe yigeze kwiruka agana ku marembo y’aho yigaga ari kurira avuga ngo ’kubera iki nsa gutya’.

Ngo icyo gihe batangiye kumugira inama y’uko yakwihindura akaba inzobe. Gusa, kubera iyo mpamvu we yahise afata umwanzuro wo kudahindura uruhu rwe kugira ngo agire benshi abera urugero.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mukobwa muri Werurwe uyu mwaka yavuze ko ubu atewe ishema mu buryo bukomeye n’uruhu rwe rwirabura, ndetse na nyina buri gihe yahoraga amubwira ko ari mwiza.

Mu kugira inama abakobwa bamwe bashobora gutekereza kwitukuza kubera wenda agace baherereyemo cyangwa kumva ko kuba umwirabura atari byiza, avuga ko bakwiye kuba abo ari bo.

Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime, yakinnye muri Africa United.

Sherrie Silver aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD)
Sherrie Silver aherutse kuvuga ko agiye gutangira imishinga afite yo gufasha abana bo mu cyaro mu Rwanda
Sherrie Silver avuga ko yishimira uburyo abantu bamwe batangiye guhindura imitekerereze ku birabura
Sherrie Silver yagiye ahura cyane n'abantu banga abirabura kugeza aho yannyuzuwe kubera kugira uru ruhu
Sherrie yagiye ahura n'ibibazo bikomeye abantu bamwe bakamuziza ko yirabura ariko ashikama ku mwimerere w'uruhu rwe
Uyu mukobwa n'ubwo aba i Burayi avuga ko umutima uhora muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza