00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheilah Gashumba yakoze mu jisho Miss Isimbi Amandah bari baherutse gushyamirana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamakurukazi w’imyidagaduro uri mu bakomeye muri Uganda Sheilah Gashumba yongeye gukora mu jisho Miss Isimbi Amandah yegukana umusore bahoze bakundana.

Mu 2019 nibwo amakuru yamenyekanye ko Miss Isimbi Amandah yaba asigaye akundana n’umuhanzi ukomeye muri Diaspora ya Uganda witwa Rickman.

Ni amakuru ataramaze igihe kuko batarambanye, mu mezi atandatu gusa bari bamaze gutandukana.

Bitunguranye mu mpera za 2019 hasohotse inkuru ivuga ko Miss Isimbi Amandah yarwaniye Umugabo na Sheilah Gashumba.

Aya makuru yahamijwe na Miss Isimbi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bashyamiranye bapfa umunyamafaranga Ali Marcus Lwaga waryubatse nka God’s Plan wahoze akundana na Sheilah Gashumba.

Nyuma y’izi nkundura God’s Plan na Sheilah Gashumba baje gutandukana bivugwa ko bapfuye Miss Isimbi.

Kuri ubu amakuru mashya avugwa hagati y’izi nkumi zahoze ari inshuti magara, ni uko Gashumba yamaze kwigarurira uwahoze ari umukunzi wa Miss Isimbi, akaba umuhanzi ukomeye muri Diaspora ya Uganda witwa Rickman.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Gashumba yagaragaje Rickman nk’umukunzi we mushya, mu mafoto n’amashusho ari gusangiza abamukurikira. Uyu mukobwa yagaragaye yasohokanye na Rickman mu birori byo kumva album nshya ya Eddy Kenzo.

Sheilah Gashumba ari mu rukundo na Rickman mu gihe Miss Isimbi Amandah we yenda kwibaruka imfura ye n’umusore mushya bari gukundana witwa Wamukota Tom Bush, umukinnyi wa Patriots Basketball Club.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa SFB mu 2013.

Yavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’amafoto ye atandukanye ataragiye avugwaho rumwe bitewe n’uko yabaga yifotoje.

Uyu mukobwa yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya DJ Pius na GoodLfye.

Sheila Gashumba ni umunyamakuru wa NTV Uganda akaba n’umushyushyarugamba akazi amazemo imyaka 10.

Ni umukobwa w’umuherwe Gashumba Frank utavuga rumwe na Leta ya Perezida Yoweri Museveni.

Mu 2019 Miss Isimbi yari yagaragaje ko ari mu rukundo na Rickman
Urukundo rwari rugeze aharyoshye hagati ya Rickman na Miss Isimbi nubwo rutarambye
Sheilah Gashumba yari aherutse gushyamirana na Miss Isimbi bapfa God’s Plan
Miss Isimbi bivugwa ko ariwe watumye Sheilah Gashumba atandukana na God’s Plan
Sheilah Gashumba yamaze kwigarurira Rickman wahoze akundana na Miss Isimbi
Miss Amandah Isimbi ari kwitegura kwibaruka imfura ye na Wamukota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .