Shami utarahiriwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ahanze amaso ubusizi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2019 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Shami Lamique Cretia wahatanye muri Miss Rwanda ntahirwe, yahinduye umuvuno yinjira mu byo kuvuga imivugo ndetse no kumurika imideli aho ubu yanabengutswe n’ikigo gikomeye muri Afurika y’Epfo kigiye kujya kimukurikirana mu byo kumurika imideli.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 ni umuhererezi mu muryango w’abana babiri, yavukiye i Butare ariko ababyeyi be baza kwimukira muri Kigali.

Yari mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda ya 2019, ariko ntiyabasha gutsinda ngo ajye muri 25 bagombaga kugera mu cyiciro cya nyuma cy’abavuyemo Nyampinga w’u Rwanda.

Yavuze ko nyuma yo kubura amahirwe muri Miss Rwanda ikintu cya mbere cyatumye adacika intege ari uko yiyumvamo imbaraga kandi akaba azi icyo ashaka kugeraho.

Avuga ko afite impano nyinshi ariko cyane cyane izo ashyira imbere ari iy’ubusizi no kumurika imideli ari nabyo akunda cyane.

Ati “Nkunda imideli cyane ni nabyo nshyira imbere kandi nibyo binyinjiriza. Sinzi niba nabona uko nsobanura gusa ni ibintu nkunda cyane numva mba ndi kuba uwo ndi we iyo mbikora kandi numva biri mu bizantunga.”

Yakomeje agira ati “Nshaka kwiga amashuri menshi nkagira impamyabumenyi y’ikirenga kuko abantu bumva ko abanyamideli batize cyangwa badafite amashuri menshi, njye ntabwo nzaba mbikoreye uyu mwuga kuko nanjye ndabishaka ariko nabyo numva ari ishema ryawo.”

Kugeza ubu uyu mukobwa amaze kwitabira ibikorwa bitandukanye bikomeye mu Rwanda bijyanye n’imideli birimo Mercedes-Benz na Rwanda Fashion Week biherutse kubera mu Rwanda.

Aherutse kubengukwa n’ikigo gifasha abanyamideli cyitwa Isis Models cyo muri Afurika y’Epfo, aho aziyerekana muri Kanama 2019.

Muri Mercedes Benz Fashion Week ari mu batoranyijwe
Uyu mukobwa afite impano yo kumurika imideli
Uyu mukobwa yamaze gusinya amasezerano na sosiyete ifasha abanyamideli yo muri Afurika y'Epfo
Uyu mukobwa yandika imivugo cyane cyane iri mu rurimi rw'Icyongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza