00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaffy yasohoye indirimbo ‘Naruguyemo’, yakoreye umukobwa bahoze bakundana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Kalisa Uzabumwana Sharif wamamaye nka Shaffy, yasohoye indirimbo ‘Naruguyemo’ yakoreye uwahoze ari umukunzi we bamaze imyaka itari mike baratandukanye.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo umusore abwira inkumi bakundana, icyakora bitunguranye mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko yayikoreye umukobwa bahoze bakundana ariko baje gutandukana.

Ati “Ni indirimbo nakoreye umukobwa uba mu Rwanda twigeze gukundana kuva mu 2016 kugeza mu 2018, twaje gutandukana aranashaka, niyo mpamvu ntashobora kumuvuga kuko ubuzima bwe bwinjiyemo abandi bantu.”

Abajijwe niba yaba ari Shaddyboo yakoreye iyi ndirimbo cyane ko mu minsi ishize havuzwe urukundo hagati yabo, yavuze ko indirimbo atayikoreye uyu mukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nabikubwiye nayikoreye umukobwa twigeze gukundana mu minsi ishize, ubu yarashatse arubatse niyo mpamvu ntashaka kumuvuga izina.”

Abajijwe impamvu ahisemo gusohora indirimbo mu gihe yamaze gutandukana n’uyu mukobwa, Shaffy yagize ati “Ibinezaneza nagize igihe nari nararuguyemo nibyo byatumye nyandika, iyo nibutse ibihe twagiranye mpita nibuka ya ndirimbo, rero buri gihe nahoraga nibaza impamvu ntayisohora.”

Shaffy yamenyekaniye muri sosiyete ifasha abahanzi ya Rockhill Music, nyuma y’aho batangiye gukorana muri Mata 2019.

Mu gihe kirenga umwaka amaze asinye muri Rockhill, Shaffy wamenyekanye mu ndirimbo ‘Akabanga’, yakoze indi imwe gusa yise ’Sukuma’; zose zakunzwe cyane.

Ku wa 22 Nzeri 2020 nibwo amakuru yageze hanze ko uyu muhanzi yamaze gusesa amasezerano.

Shaffy yamenyekaniye muri sosiyete ifasha abahanzi ya Rockhill Music
Shaffy yavuze ko iyo yibutse urwo yakundaga uyu mukobwa ahita yibuka indirimbo yigeze kumuhimbira byarangiye anasohoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .