Shaddy Boo na Senderi bataramiweho mu rwenya rwaranze Seka Live (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Shaddy Boo, umugore w’umunyabirori uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ntagisiba mu kanwa k’abanyarwenya iyo habaye ibitaramo i Kigali, muri Seka Live yaraye ibaye bwo byari akarusho.

Shaddy Boo yaherukaga gutaramirwaho mu gitaramo cy’urwenya cya Anne Kansiime cyabereye i Kigali ku itariki ya 26 Kanama 2017. Icyo gihe yari amaze iminsi ibiri acitswe agakoresha nabi imvugo Odeur ya Ocean iri mu byatumye arushaho kumenyekana mu Rwanda.

Igitaramo cya Seka Live cyabereye muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018. Mu banyarwenya basekeje abantu cyane harimo uzwi cyane muri Uganda, Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa bihambaye.

Mu basanzwe basetsa mu Rwanda harimo Kimenyi Herve wari umaze igihe mu bitaramo ku Mugabane w’u Burayi. Kuri iyi nshuro, Arthur Nation isanzwe itegura ibitaramo bya Seka Live yashyizemo akarusho ko guha umwanya abanyarwenya bakizamuka ari nabo biyerekanye mbere y’abazwi ku rwego mpuzamahanga.

Umunota ku wundi, imbaga y’abitabiriye Seka Live yasekeraga icyarimwe igakwenkwenuka, mu gitaramo cy’urwenya cyari kirangajwe imbere n’umunyarwenya Alex Muhangi na Pablobari mu ba mbere bakomeye muri Uganda.

Hafi buri jambo ryose aba banyarwenya bavugaga ryabaga risekeje, rikajyana n’ibimenyetso byatumaga abantu baseka bagatembagara.

Uhereye ku banyarwenya bakizamuka kugeza kuri Alex Muhangi ndetse na Pablo ahanini izina Shaddy Boo ryagarutse kenshi. Mu bavuze kuri uyu mugore wari muri Serena Hotel ahanini bamusanishaga n’uburyo Isi yahindutse muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga ubundi bakamuvugaho ku byerekeye abagore bakurura abagabo mu Rwanda.

By’akarusho, Alex Muhangi yavuze kuri Shaddy Boo nk’umugore urangariwe cyane muri iki gihe haba mu Rwanda no hanze. Yavuze uburyo Davido wo muri Nigeria na Diamond bakururanyeho na Shaddy Boo ndetse na we ko yifuza kwiyongera mu mubare w’abasore yashituye, abantu baraseka bivayo.

Alex Muhangi kandi yibanze ku myitwarire y’abahanzi bo mu Rwanda abagereranya n’abo muri Uganda. Yiganye uburyo Meddy ahagarara imbere y’abafana atuje kandi ahagaze ahantu hamwe, abantu babona bibaye mahwi barakwenkwenuka.

Muhangi yagereranyije Meddy na Chameleone ukunda kuririmba asaragurika ku rubyiniro anavuga amagambo menshi maze bose basekera icyarimwe. Yanagarutse ku magambo yiganjemo aganisha mu buriri abahanzi bo mu Rwanda nka Uncle Austin, Meddy, Charly na Nina bandika.

Uwitwa Pablo Kimuli wasekeje abantu mu buryo buhambaye, akigera imbere y’abakunzi b’urwenya yahereye ku nkuru ivuga uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza kurusha ibyo yagezemo byose.

Ibi ntibyari bisekeje! Yahise avuga ko ari ‘yatunguwe cyane n’amazina bamwe bitwa adasanzwe nka Senderi International Hit Ingwe y’Umujyi Chris Brown w’i Kigali’. Yagize ati “Uyu we ndakeka ahitamo izina bitewe n’uko ikirere cyifashe!’, bose bahise basekera rimwe.

Yasekeje abantu cyane ubwo yavugaga ku buryo Umunyarwanda umubaza ikibazo aho kugusubiza nawe akaguhata ikibazo. Ati “Uramubaza ngo ugiye he? Agahita akubwira ngo ‘Uvuze?’ Wamubaza uti “Ese wariye?” akagusubiza ngo “Njyewe?”, ibi nabyo byasekeje benshi.

Shaddy Boo bamutaramiyeho muri iki gitaramo ahibereye

Urwenya rwa Pablo rwasekeje benshi ubwo yavugaga ku buryo umwana w’umukire aba atandukanye atandukanye n’uwo mu bakene haba mu mitekerereze n’imigirire. Yahise abisanisha n’uburyo n’imbwa zo mu bakire usanga zihagazeho mu mitekerereze no mu kazi kazoo kurusha izo mu bakene.

Iki gitaramo cyasojwe na Ragga Dee wishimiwe cyane mu ndirimbo ze zakanyujijeho hambere nka ndirimbo nka “Ndigida”, “Oyagala Cash” n’izindi.

Uyu muhanzi usigaye ari Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, yatanze amadolari ibihumbi bine ku mufana we wabasha kwigana uko abyina habura utsinda, nyuma yashyizeho isaha yaguze amadolari 20,000 nabwo habura uyegukana.

Nkusi Arthur yayoboye iki gitaramo na we akavangamo urwenya
Miss Kwizera Peace na we yaryohewe araseka
Dj Pius na we yatewemo urwenya ku burebure bwe
Basetse bivayo
Alex Muhangi, umwe mu bakomeye muri Uganda
Shaddy Boo bamutaramiragaho yicaye ku ntebe y'imbere
Nyina wa Nkusi Arthur yari mu bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane nubwo abantu benshi bamaze iminsi baragiye i Rubavu kuhasoreza icyumweru
Umwe mu banyarwenya bakizamuka wiyerekanye muri iki gitaramo
Umwe mu bakobwa bakizamuka mu byerekeye gusetsa yagarutse ku buryo abana bo mu bakire babaho neza kurusha abakene, yatanze urugero kuri Buravan wakoranye indirimbo na Se
Jaja Bruce we yiyerekanye by'akarusho abyina mu buryo bwatangariwe na benshi
Urwenya rwa Pablo rwasekeje benshi
Ragga Dee yataramiye i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Amafoto&Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza