Senderi yakoze indirimbo ashima uko imico yari yaracitse iri kugenda igarurwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Senderi International Hit uri mu bahanzi bakunze guhanga ibihangano bigaruka ku mibereho y’abanyarwanda mu buzima busanzwe, yashyize hanze indirimbo igaragaza ukuntu abanyarwanda bari kugenda bagararura imico ya kera yari yaracitse.

Iyi ndirimbo ya Senderi, yayise ‘Umuco wacu Turawugaruye’. Aririmba agaragaza intambwe nziza u Rwanda ruri gutera kubera ubuyobozi bwiza, imico ya kera ikaba yaragarutse.

Imwe mu mico yishimira ko iri kugenda igarurwa mu Rwanda rw’ubu, harimo uwo Gukunda igihugu, ubukerarugendo, ubwisungane, umugoroba w’ababyeyi, umuganda, ubupfura, urugerero, itorero, uburinganire, kwita ku bakuze n’iyindi.

Mu nyikirizo yayo agira ati “Abanyarwanda turawugaruye, umuco w’abanyarwanda wari waracitse abanyarwanda turawugaruye.”

Senderi yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo ashaka gushimangira ibyiza kugarura imico ya kera bimaze kugeza ku Rwanda.

Yatanze urugero ku muganda, avuga ko ari igikorwa cyiza cyane kandi kikaba kuva na kera mu Rwanda rwo ha mbere cyarakorwaga kigateza imbere abanyarwanda.

Ati“Iyi ndirimbo nyituye abazitabira Rwanda Day mu Budage bose. Ikubiyemo amagambo y’umuco wari waratakaye ariko ubu abanyarwanda bakaba barawugaruye.”

Yongeyeho ati“Nerekanamo uko u Rwanda rwari rwapfuye ariko rukazuka ubu abanyarwanda bashyize imbere ubumwe, ubupfura, gusabana kugabirana inka no kurinda ibyo bigejejeho.”

Uyu muhanzi watangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Senderi kandi akunda no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri n’izindi.

Senderi yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo ashaka gushimangira ibyiza kugarura imico ya kera bimaze kugeza ku Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza